RFL
Kigali

Miss World 2017: Habaye ibirori byo kuyifungura ku mugaragaro–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/10/2017 8:09
0


Kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 hafunguwe ku mugaragaro irushanwa mpuzamahanga ry’Ubwiza (Miss World 2017), ibirori byitabiriwe n'abantu banyuranye gusa nanone byitabirwa n’abakobwa bose bari guhatana muri aya marushanwa.



'Miss World 2017 Opening Ceremony' nk'uko babyita ni ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa bikaba byabereye mu Bushinwa igihugu n'ubundi cyakiriye aya marushanwa. Twabibutsa ko iri rushanwa ryatangiye tariki 19 Ukwakira 2017 rikaba rizarangira tariki 18 Ugushyingo 2017.

Muri iri rushanwa u Rwanda ni igihugu gihagarariwe, aho Iradukunda Elsa wanegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ari we uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa uyu akaba yanagaragaye yifatanya n'abandi mu birori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa.

miss worldmiss worldmiss world

Abakobwa mu birori byo gufungura ku mugaragaro irushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND