RFL
Kigali

Police FC yafashe umwanya wa mbere imaze gutsinda Musanze FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/10/2017 19:31
0


Ikipe ya Police FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 75’.



Ni umukino ikipe ya FC Musanze yari yakaniye cyane kuko iminota 45’ y’igice cya mbere yasize amakipe yombi nta n’imwe irizera ko itahana amanota atatu y’umunsi (3).

Seninga Innocent yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yari yitabaje kina n’Amagaju FC. Ndayishimiye Antoine Dominique yari yabanje mu kibuga mu mwanya wa Songa Isaie ufite akabazo ku kirenge, Nizeyimana Mirafa yatangiye hanze aha umwanya Eric Ngendahimana utarabanjemo ubushize ari nako Muvandimwe Jean Marie Vianney yabanje inyuma ibumoso mu mwanya Celestin Ndayishimiye amazemo iminsi.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego 

Habimana Sosthene yakinaga uyu mukino adafite Lessie Lamptey ufite ikibazo cy’imvune ari nabyo byaje gutuma Niyonkuru Ramadhan abanza mu kibuga. Habyarimana Eugene yabanje mu kibuga bituma Hakizimana Francois ajya inyuma ku ruhande rw’ibumoso bityo Kanamugire Moses abanza hanze.

Seninga amaze kubona ko imipira ye itari kugera imbere cyane ndetse n’abakinnyi ba Musanze FC bagakunda kumurusha gutembereza umupira hagati, yahise azana Nizeyimana Mirafa akuramo Mwizerwa Amin. Nyuma nibwo Police FC yatangiye gutera imipira myinshi igana mu izamu bituma ubwugarizi bwa Musanze FC bakora amakosa yabyaye umupira w’umuterekano.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Seninga Innocent yavuze ko mu gice cya mbere ikipe ye yagize ikibazo cyo gupfusha ubusa imipira miremire bityo asaba abakinnyi ko bajya bafata iyo mipira bakayikina kabiri aho kuwakira bashota.

Police FC yateye koruneri 11 kuri enye (4) za FC Musanze yari mu rugo. Musanze  FC bakoze amakosa atandatu (6) ku  munani (8) ya Police FC. Mu gusimbuza, Niyonzima Jean Paul Robinho yinjiye havamo Mico Justin naho Nizeyimana Mirafa asimbura Mwizerwa Amin.

Amanota atatu y’umunsi wa kane wa shampiyona yatumye Police FC ifata umwanya wa mbere n’amanota icyenda (9) mu gihe Rayon Sports na APR FC zifite amanota arindwi (7).

Mu yindi mikino, ikipe ya AS Kigali yanyagiye Gicumbi FC ibitego 4-0  mu gihe Bugesera FC yaguye miswi na Miroplast Fc bakanganya 0-0 ku kibuga cyo kwa Mironko.

Ku ruhande rwa FC Musanze, Lomami Frank yinjiye asimbura Obed Harerimana naho Niyonkuru Ramadhan asimburwa na Iddi Babou.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Musanze FC: Ndayisaba Olivier (GK, 22), Habyarimana Eugene 2, Hakizimana Francois 3, Mwiseneza Daniel 4, Majyambere Alype 15, Niyonkuru Ramadhan 8, Munyakazi Yussuf Rule 9, Harerimana Obed 12,  Frank Barireneako 6, Imurora Japhet 7 na Wai Yeka( 10, C)

Police FC XI: Nzarora Marcel (18-GK), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (C-6), Nzabanita David 16, Ngendahimana Eric 24, Mwizerwa Amin 17, Biramahire Abeddy 23, Mico Justin 8 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.

Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya

Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya 

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga 

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 

Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi

Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi 

Dore uko imikino y’umunsi wa kane iteye:

Kuwa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017

-Kiyovu Sport 1-0 APR FC (Stade Mumena, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017

-Rayon Sports 3-0Kirehe FC 

-Amagaju FC 0-1 Mukura Victory Sport 

-FC Marines 2-2 Espoir FC 

-Sunrise FC 0-0 Etincelles FC

Ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017

-FC Musanze 0-1 Police FC

-Miroplast FC 0-0 FC Bugesera 

-AS Kigali 4-0 Gicumbi FC 

Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC wateye koruneri zose Police FC yabonye

Gutera koruneri byabaga ibibazo

Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC wateye koruneri zose Police FC yabonye

Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC wateye koruneri zose Police FC yabonye

ANDI MAFOTO NI MU KANYA.....

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND