RFL
Kigali

Billy yashyize hanze indirimbo nshya 'Niliyo Andaliwa na Bwana' iri kuri album 'Umunyamateka' yitegura kumurika-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/10/2017 12:44
0


Umuhanzi Billy yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Niliyo Andaliwa na Bwana' ikubiye kuri album ye nshya 'Umunyamateka' yitegura kumurika mu gitaramo azakora tariki kikabera Serena Hotel i Kigali.



Muri iyi ndirimbo 'Niliyo Andaliwa na Bwana' yihuta cyane ndetse ikaba iryoheye amatwi, Billy asaba abantu kuguma ku masezerano bahawe n'Imana kuko ibyo yababwiye bizasohora na cyane ko itajya ibeshya. Billy yumvikana aririmba aya magambo: "Icyo yakubwiye kizasohora. Ibyo amaso yanjye atarabona ibyo amatwi yanjye atari yumva, ibyo ni byo mbikiwe n'Umwami wanjye"

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BILLY

Billy ashyize hanze iyi ndirimbo nshya 'Niliyo Andaliwa na Bwana' mu gihe ari gutegura igitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzikazi Zaza Mokheti umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Epfo. Ibi byatumye Inyarwanda tumubaza aho ageze imyiteguro, adutangariza ko ayigeze kure ndetse na Zaza akaba afite amatsiko yo gutaramana n'abanyarwanda nkuko yabitangaje akoresheje ijwi rye. Yagize ati:

Kigali-Rwanda muraho, amazina yanjye ni Zaza Mokheti, vuba cyane nzaza gusura igihugu cyanyu kandi biranshimishije, nzaba nje gufasha mwenedata (Billy) mu gitaramo Umunyamateka concert azamurikiramo album ye, muzaze muri benshi cyane, nzishimira kubabona.

UMVA HANO ZAZA AVUGA KO AGIYE KUZA I KIGALI

ZAZA, umuhanzikazi ukomeye muri Afrika y’Epfo mu muziki wa Gospel agiye kuza mu Rwanda

Zaza, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Epfo ategerejwe i Kigali

Tariki 12/11/2017 ni bwo muri Kigali hazaba igitaramo ZAZA yatumiwemo n’umuhanzi nyarwanda Billy kuri ubu ukunzwe mu ndirimbo ye nshya 'Haleluya', bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel. Billy yabwiye Inyarwanda ko yatumiye ZAZA mu gitaramo cye cyo kumurika album 'Umunyamateka'. Twamubajije impamvu ari we yahisemo gutumira, atubwira ko asanzwe amukunda cyane ndetse indirimbo ze akaba akunze kuzikoresha mu kuramya no guhimbaza Imana Imana. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUNYAMATEKA' YA BILLY

REBA HANO ZAZA AVUGA KO AGIYE KUZA I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND