RFL
Kigali

Sano Alyn wifuza kuba umunyamuziki mpuzamahanga yatangaje ibyo ahishiye abakunzi be

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2017 12:42
1


Umuhanzikazi Sano Alyn nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ‘Witinda’ akamara igihe kinini atumvikana, kuri ubu yatangaje ibyo yari ahugiyemo ndetse atangaza n'ibyo ahishiye abakunzi b'umuziki we.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sano Alyn yavuze ko yari amaze igihe ahugijwe n'amasomo, ubu akaba agiye kugaruka mu muziki kuko avuga ko yamaze gusoza amasomo. Ku bijyanye n'umuziki, yavuze ko hari indirimbo nshya ari gutunganya ikaba izajya hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Mu bindi yifuza gukora muri uyu mwaka ni indirimbo azakorana na Hope wo mu itsinda rya 3 Hills. Sano Alyn yagize ati:

Impamvu nari maze igihe ntumvikana nuko nari mpugiye mu byo gusoza amasomo, gusa ubu yararangiye. Ibijyanye n'umuziki rero ndi gukora audio n'amashusho y'indirimbo yitwa 'Urukundo'. Izindi project mfite muri uyu mwaka ni collabo n'umuhanzi wo mu itsinda rya 3 Hills witwa Hope. Ubusanzwe nkora umuziki mfite intego yo kuba umunyamuziki mpuzamahanga, ibihangano byanjye bigakora ku mitima y'abantu benshi kandi nkabibonera n'amafaranga. 

sano Alyn

Umuhanzikazi Sano Alyn yifuza kuba umunyamuziki mpuzamahanga

REBA HANO "WITINDA" INDIRIMBO NSHYA Y'UMUHANZIKAZI SANO ALYN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mck6 years ago
    Wow...this girl can sing,courage kbsa...nkawe wabaga hehe kweli??Nice voice,nice music...dope skills.





Inyarwanda BACKGROUND