Umuhanzikazi Sano Alyn nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ‘Witinda’ akamara igihe kinini atumvikana, kuri ubu yatangaje ibyo yari ahugiyemo ndetse atangaza n'ibyo ahishiye abakunzi b'umuziki we.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sano Alyn yavuze ko yari amaze igihe ahugijwe n'amasomo, ubu akaba agiye kugaruka mu muziki kuko avuga ko yamaze gusoza amasomo. Ku bijyanye n'umuziki, yavuze ko hari indirimbo nshya ari gutunganya ikaba izajya hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Mu bindi yifuza gukora muri uyu mwaka ni indirimbo azakorana na Hope wo mu itsinda rya 3 Hills. Sano Alyn yagize ati:
Impamvu nari maze igihe ntumvikana nuko nari mpugiye mu byo gusoza amasomo, gusa ubu yararangiye. Ibijyanye n'umuziki rero ndi gukora audio n'amashusho y'indirimbo yitwa 'Urukundo'. Izindi project mfite muri uyu mwaka ni collabo n'umuhanzi wo mu itsinda rya 3 Hills witwa Hope. Ubusanzwe nkora umuziki mfite intego yo kuba umunyamuziki mpuzamahanga, ibihangano byanjye bigakora ku mitima y'abantu benshi kandi nkabibonera n'amafaranga.
Umuhanzikazi Sano Alyn yifuza kuba umunyamuziki mpuzamahanga
REBA HANO "WITINDA" INDIRIMBO NSHYA Y'UMUHANZIKAZI SANO ALYN
TANGA IGITECYEREZO