RFL
Kigali

Rayon Sports yakinnye iminota irenga 40 ituzuye (ifite abakinnyi 10) inyagira Kirehe FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/10/2017 18:37
1


Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Kirehe FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona waberaga ku kibuga cya sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Nahimana Shassir yahawe ikarita itukura ku munota wa 50’ nyuma yo gutsinda igitego ku munota wa 42’.



Nahimana Shassir yafunguye amazamu ku munota wa 42’ kuri penaliti yavuye ku ikosa Cyuzuzo Ally yakoreye Kwizera Pierrot mu rubuga rw’amahina.

Usengimana Faustin yunzemo n’umutwe ku munota wa 61’ w’umukino ahita agira ibitego bibiri (2) kuko cyaje gisanga icyo yatsinze Kiyovu Sport. Igitego cya gatatu muri uyu mukino cyatsinzwe na Nova Bayama ku munota wa 73’.

Ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga i Nyamata, Rayon Sports bakoze impinduka ebyiri gusa kuko Kwizera Pierrot yabanjemo mu mwanya wa Yannick Mukunzi mu gihe Bimenyimana Bonfils Caleb yabanjirijemo Tidiane Kone.

Ku ruhande rwa Kirehe FC, Hakorimana Hamad yagize ikibazo cy’imvune ku munota wa 30’ asimburwa na Nanfal Polidor, Kakira Suleiman asimburwa na Munyeshyaka Gilbert naho umunyezamu Mbarushimana Emile yaje kuvunika asimburwa na Habineza Samuel.

Ndikumana Hamad Katauti yatangiye akuramo Bimenyimana Bonfils Caleb yinjiza Tidiane Kone mu gihe Irambona Eric Gisa yasimbuye Nova Bayama. Mugabo Gabriel yasimbuye Manishimwe Djabel ku munota wa 90'+4'.

Ikipe ya Rayon Sports yari mu rugo yateye koruneri 12 kuri ebyiri (2) za Kirehe FC yanakoze amakosa ane (4) kuri atandatu (6) ya Rayon Sports. Rayon Sports yateye amashoti icumi (10) agana mu izamu kuri rimwe (1) rya Kirehe FC. Rayon Sports yateye imipira umuanani (8) ica kure y’izamu kuri atatu (3) ya Kirehe FC. Rayon Sports yagumanyeumupira ku kigero cya 62% kuri 38 %.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Ndayishimye Eric Bakame  (GK, 1), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot 23, Nahimana Shassir 10, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Manishimwe Djabel 28 na Nova Bayama 24.

Kirehe FC XI:  Mbarushimana Emile (GK18), Nkurikiye Jackson 3, Baraka Augustin 16, Karim Patient 14, Niyonkuru Vivien (C-8), Hakorimana Hamad 5, Mutabazi Isaie 17, Cyuzuzo Ally 4,  Muhoza Tresor 9, Kakira Suleiman 10 na Jean Paul Uwimbabazi 7.

 Umufasha wa Karekezi Olivier areba imikino yose ya Rayon Sports

Umufasha wa Karekezi Olivier areba imikino yose ya Rayon Sports

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

 11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga

11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Rayon Sports yashatse igitego mu minota ya mbere

Rayon Sports yashatse igitego mu minota ya mbere

Rayon Sports bishyushya

Nahimana Shassir yahawe ikarita itukura ku munota wa 50'

Nahimana Shassir yahawe ikarita itukura ku munota wa 50' 

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports azamukana umupira

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports azamukana umupira

Eric Rutanga ku mupira

Eric Rutanga ku mupira

Abafana ba  Rayon Sports ntabwo bari besnhi cyane

Abafana ba  Rayon Sports ntabwo bari besnhi cyane 

Manzi Thierry mu izamu rya Kirehe FC

Manzi Thierry mu izamu rya Kirehe FC

Ikosa bakoreye kuri Kwizera Pierrot niryo cyabyape penaliti

Ikosa bakoreye kuri Kwizera Pierrot niryo cyabyape penaliti

Igitego cya Nahimana Shassir ku munota wa 42'

Igitego cya Nahimana Shassir ku munota wa 42'

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Rayon Sports izi  neza ko Kirehe FC iheruka kubona amanota 3

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego

Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego

Ndikumana Hamadi Katauti niwe watoje umukino kuko Karekezi Olivier ari mu bihano

Ndikumana Hamadi Katauti niwe watoje umukino kuko Karekezi Olivier ari mu bihano

Abafana ba Rayon Sports baganira ku mukino

Abafana ba Rayon Sports baganira ku mukino

Agaciro Football Academy nibo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)

Agaciro Football Academy nibo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)

Dore uko imikino y’umunsi wa kane iteye:

Kuwa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017

-Kiyovu Sport 1-0 APR FC (Stade Mumena, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017

-Rayon Sports 3-0Kirehe FC 

-Amagaju FC 0-1 Mukura Victory Sport 

-FC Marines 2-2 Espoir FC 

-Sunrise FC 0-0 Etincelles FC

Ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017

-FC Musanze vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h30’)

-Miroplast FC vs FC Bugesera (Mironko Pitch, 15h30’)

-AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h30')

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NGENDAHAYO Jean de dieu6 years ago
    abafana bareyo bampfashe twishime





Inyarwanda BACKGROUND