Abantu bataramenyekana bibye ibintu byose byari mu modoka ya Charly na Nina ubwo bari mu mujyi wa Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira, 2017 bagiye gutaramirayo.
Aba bahanzi bari bamanutse i Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 bari bagiye gutaramira abanyeshuri mu ngendo bari gukorana na MTN Rwanda bazenguruka amakaminuza, kuri uyu wa Gatanu hakaba hari hatahiwe Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. igitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y'akarere ka Huye.
Ubwo bari muri iki gitaramo aba bahanzikazi ngo basoje kuririmba bagiye mu modoka basanga hari abayibakinguriye biba ibintu hafi ya byose basizemo harimo amasakoshe arimo ibyangombwa, amafaranga ndetse n’ibindi bintu nkenerwa abakobwa bitwaza mu ngendo. Usibye ibi ariko aba bajura ngo banibye ama telefone yabo nk'uko tubikesha Muyoboke Alex uyu akaba umujyanama w’aba bakobwa.
Charly na Nina
Muyoboke Alex aganira na Inyarwanda yagize ati”Batwibye urumva bajya ku rubyiniro basize amasakoshi mu modoka arimo byose n’ama telefone twasanze hashize akanya ibi byakozwe ku buryo muri iryo joro byari bigoye gukurikirana ngo umuntu ahite agaruza ibyibwe ariko ikirego twakigejeje muri Polisi bari gukurikirana ngo abatwibye babashe gufatwa.”
Muyoboke yabwiye Inyarwanda.com ko uwabibye yakinguye imodoka akoresheje ubuhanga mu kwiba cyane ko bari bayifunze. Aba bakobwa bibwe mu gihe no mu minsi ishize bahuye n’umutekamutwe wababeshye akazi mu Bwongereza akabaka ibyangombwa byabo ngo abashakire VISA, akoresha ibyo byangombwa ku mbuga nkoranyambaga zabo asaba abantu amafaranga.
Ariko nanone aba bakobwa n'ubwo bakomeje guhura n’izi nsanganya bari no mu myiteguro ikaze y’igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere ‘Imbaraga’ aho magingo aya byamaze kumenyekana ko bazafatanya na Juliana Kanyomozi mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 1 Ukuboza 2017.
TANGA IGITECYEREZO