Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 nibwo akanama gashinzwe ibya tekinike muri FERWAFA kahamagaye abakinnyi 24 bagomba kwitegura umukino wa kamarampaka mu rugendo rwo kwitegura imikino ya nyuma ya CHAN 2018.
Ni umukino u Rwanda ruzakina na Ethiopia mu kwezi gutaha ku Ugushyingo 2017 mu rwego gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2018), imikino ya nyuma izabera muri Maroc.
U Rwanda rubonye aya mahirwe nyuma y'aho Kenya yamburiwe uburenganzira bwo kwakira iyi mikino bityo bikaba ngombwa ko mu bihugu bya Afurika y'iburasirazuba havamo igihugu kimwe mu byitwaye neza mu guhatanira iyi tike. Tombola y'uko amatsinmda ya ChAN 2017 azaba ahagaze izakorwa kuwa 17 Ugushyingo 2017.
Mu bakinnyi 24 bahamagawe harimo Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC, umukinnyi uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nyuma yo kuba yarakoze akazi gakomeye mu mwaka w’imikino 2016-2017 ntiyitabweho akaba kuri ubu yarebwe n’ababishinzwe bakabona ari muri iyi kipe y’abakinnyi bahagaze neza imbere mu gihugu.
Ibyo yakoze mu mwaka w'imikino 2016-2017, Nizeyimana Mirafa bimwambukije ikiraro kigana mu Mavubi
Gusa burya ngo ntabyera ngo de, kuko niba harebwa abakinnyi bahagaze neza mu gihugu mu gice cy’ubusatirizi ntabwo Songa Isaie ufite ibitego byinshi muri shampiyona (4) yakabaye abura muri uru rutonde ahubwo hakazamo abakinnyi bahusha ibitego buri mikino bakina.
Dore abakinnyi 24 bahamagariwe kwitegura Ethiopia:
Abakina mu izamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports FC), Nzarora Marcel (Police FC) na Kimenyi Yves (APR FC)
Abakina inyuma: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc)
Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nizeyimana Mirafa (Police Fc).
Abataha izamu: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC).
Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport yibonye mu Mavubi makuru nyuma yo kwitwara neza
N'ubwo arwaye, Hakizimana Muhadjili yagarutse mu Mavubi
Nyuma ya 2016, Ndayishimiye Celestin bita Celacia yagarutse mu Mavubi
Songa Isaie ufite ibitego bine mu mikino ine ntaboneka muri ba rutahizamu bahagaze neza
Sekamana Maxime ari mu bakinnyi 24 bahagaze neza
TANGA IGITECYEREZO