Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2017 ni bwo Meddy yahagurutse mu Rwanda, nyuma yuko amafoto ye agiye hanze hatangiye gukwirakwizwa inkuru zuko uyu musore yaba yerekeje muri Amerika gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com aranyuranya n’ibyatangajwe mbere bikanakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Aha umuntu wizewe wari kumwe na Meddy ubwo yari agiye guhaguruka yahamirije Inyarwanda.com ko uyu muhanzi ubwo yahagurukaga mu Rwanda yajyanye na Safi Madiba bagafata indege yerekeza i Kampala aha bagomba kumara iminsi ibiri bari mu bikorwa bya muzika.
Uyu wahaye amakuru Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ati”Meddy yagiye n’indege ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu (18:45’) bagiye Kampala aho bagomba kumara minsi ibiri bari mu bikorwa binyuranye bya muzika, Meddy azahaguruka i Kampala ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 yerekeza muri Amerika aho asanzwe atuye.”
Meddy yari igihe mu Rwanda mu bitaramo binyuranye yakoze ndetse akaba avuye mu Rwanda akoze indirimbo zinyuranye harimo n’izo yaba agiye gufatira amashusho i Kampala aho yifashisha Sacha Vybes umusore uri kwigaragaza cyane mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi. Uyu wakoranye na Urban Boys bivugwa ko biri mu byatumye ajyana na Safi mu rwego rwo gufatanya.
Meddy agenda yari ari kumwe n'uyu musore usanzwe ucungira Safi Madiba umutekano
Bad Rama inshuti magara ya Safi Madiba yari aherekeje inshuti ye aboneraho guherekeza Meddy
Safi Madiba nawe yari agiye aho berekeje mu mujyi wa Kampala
Safi Madiba mu ntoki afite ibyangombwa by'urugendo
TANGA IGITECYEREZO