RFL
Kigali

Meddy ntabwo yerekeje muri Amerika ahubwo yajyanye na Safi Madiba i Kampala -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/10/2017 12:07
2


Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2017 ni bwo Meddy yahagurutse mu Rwanda, nyuma yuko amafoto ye agiye hanze hatangiye gukwirakwizwa inkuru zuko uyu musore yaba yerekeje muri Amerika gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com aranyuranya n’ibyatangajwe mbere bikanakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.



Aha umuntu wizewe wari kumwe na Meddy ubwo yari agiye guhaguruka yahamirije Inyarwanda.com ko uyu muhanzi ubwo yahagurukaga mu Rwanda yajyanye na Safi Madiba bagafata indege yerekeza i Kampala aha bagomba kumara  iminsi ibiri bari mu bikorwa bya muzika.

Uyu wahaye amakuru Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ati”Meddy yagiye n’indege ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu (18:45’) bagiye Kampala aho bagomba kumara minsi ibiri bari mu bikorwa binyuranye bya muzika, Meddy azahaguruka i Kampala ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 yerekeza muri Amerika aho asanzwe atuye.”

Meddy yari igihe mu Rwanda mu bitaramo binyuranye yakoze  ndetse akaba avuye mu Rwanda akoze indirimbo zinyuranye harimo n’izo yaba agiye gufatira amashusho i Kampala aho yifashisha Sacha Vybes umusore uri kwigaragaza cyane mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi. Uyu wakoranye na Urban Boys bivugwa ko biri mu byatumye ajyana na Safi mu rwego rwo gufatanya.  

 meddy

Meddy agenda yari ari kumwe n'uyu musore usanzwe ucungira Safi Madiba umutekano

meddy

Bad Rama inshuti magara ya Safi Madiba yari aherekeje inshuti ye aboneraho guherekeza Meddy

Safi Madiba

Safi Madiba nawe yari agiye aho berekeje mu mujyi wa KampalaSafi Madiba

Safi Madiba mu ntoki afite ibyangombwa by'urugendo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    yaya burya yuririra kampala nukuvugako aza yagera kampala agatega rwandair bivuze nta Passeport amarcain afite ahubwo akigendera kuri refugee travel document naho ubundi basanzemo cash y'ikanobe bamuhambiriza riva
  • Anonimus6 years ago
    HAHA





Inyarwanda BACKGROUND