Muri iyi minsi umuziki mu Rwanda ni kimwe mu bifatwa nk’akazi kandi gatunga abagakora mu gihe baba bagakora neza,umwe mu bahanzi bakomeje gushyira ingufu mu gukora cyane muzika ye ni Dj Pius, uyu magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘You got it’.
Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze mu gihe indirimbo yo yari imaze ibyumweru bike cyane igiye hanze, iyi ni indirimbo ya Dj Pius ije hanze isanga izindi ze yari amaze iminsi ashyize hanze nka ; Wabulila wa, Agatako yakoranye na Dr Jose Chameleone, Play it again yakoranye na Radio and Weasel n’izindi yagiye akorana nabandi bahanzi.
Dj Pius
‘You got it’ indirimbo nshya ya Dj Pius yayikorewe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe akanatunganywa na Noisy Pricha umusore w’umugande utunganya muzika z’abahanzi batari bake.
TANGA IGITECYEREZO