RFL
Kigali

Dj Pius ukomeje kugaragaza ingufu mu muziki yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘You Got it’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/10/2017 10:12
1


Muri iyi minsi umuziki mu Rwanda ni kimwe mu bifatwa nk’akazi kandi gatunga abagakora mu gihe baba bagakora neza,umwe mu bahanzi bakomeje gushyira ingufu mu gukora cyane muzika ye ni Dj Pius, uyu magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘You got it’.



Amashusho y’iyi ndirimbo agiye hanze mu gihe indirimbo yo yari imaze ibyumweru bike cyane igiye hanze, iyi ni indirimbo ya Dj Pius ije hanze isanga izindi ze yari amaze iminsi ashyize hanze nka ; Wabulila wa, Agatako yakoranye na Dr Jose Chameleone, Play it again yakoranye na Radio and Weasel n’izindi yagiye akorana nabandi bahanzi.

Dj PiusDj Pius

‘You got it’ indirimbo nshya ya Dj Pius yayikorewe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe akanatunganywa na Noisy Pricha umusore w’umugande utunganya muzika z’abahanzi batari bake.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'YOU GOT IT'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pierre Damien 6 years ago
    Ntawe utabona ko Dj pius akazi ke akorana Ubu proffesioneri. Komeza uduhagarire tukuri inyuma. Mbona uyu mugabo ariwe uzatuzanira international award. Abanyarwanda twige gukundana tunashyigikirana. Merci





Inyarwanda BACKGROUND