RFL
Kigali

UGANDA: Weasel na Radio mu myiteguro y'isabukuru y'imyaka 10 bamaze mu muziki

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/10/2017 12:01
0


GoodLife ni itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki haba muri Uganda ndetse no mu bindi bihugu, rigizwe n'abasore babiri; Weasel na Radio. Bagitangira umuziki wabo babanje gukorana na Jose Chameleon imyaka ibiri gusa baje gutandukana nawe basigara ari babiri. Kuri ubu bari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 bamaze bakorana umuziki.



Weasel na Radio, ejo ku wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017 ni bwo batangiye kuvuga ku myiteguro y'isabukuru yabo y'imyaka 10 bamaranye bakorana umuziki. Ni ibirori bateguye mu buryo bw'igitaramo, kizaba tariki ya 4 Ugushyingo 2017, kizabera ahazwi nka Kyadondo Rugby Club. Mu nama itegura iki gitaramo yabaye ku munsi w'ejo, bamwe mu baterankunga b'iki gitaramo bakaba banatangaje uruhare rwabo aho MTN Uganda izatanga shs100M na Bell Lager ikazatanga shs200M.

Weasel na Radio

Itsinda rya Goodlife riri kwitegura isabukuru y'imyaka 10

Iri tsinda ryo ryatangaje ko iki gitaramo kizaba gitandukanye n'ibindi byose baba barakoze kuva batangira gukora umuziki wabo. Radio agira ati "Twakoze ibitaramo byinshi bitandukanye mu myaka 10 ishize, ariko iki cyo kizaba gitandukanye. Ni umunsi udasanzwe kuko tuzaba twizihiza imyaka 10 tumaze dukorana nk'itsinda. Mwagiye mubona abanyamuziki benshi baza bakagenda nyuma y'umwaka umwe, ibiri cyangwa se itanu, ariko Radio na Weasel bamaranye imyaka icumi!"

Radio na Weasel

Weasel na Radio bemeza ko iki gitaramo kizaba gitandukanye n'ibindi byose bagize

Bamwe mu bahanzi bazifatanya n'iri tsinda mu gitaramo cyabo harimo; Jose Chameleon, Bebe Cool, Bobi Wayne na Pallaso n'abandi. Iki gitaramo giteganyijwe kuzatangira ku isaha ya saa 09:00pm kugira ngo babashe kuririmba indirimbo zabo zose, bikazarangira saa tanu z'ijoro (11:59pm). Kwinjira akazaba ari shs20K ahasanzwe na shs50K mu myanya y'icyubahiro. Imiryango izaba ifunguye guhera saa 04:00pm






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND