RFL
Kigali

Juliana Kanyomozi ni we watumiwe mu gitaramo cyo kumurika Album ya Charly na Nina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/10/2017 9:04
0


Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzikazi Charly na Nina hagiye hacicikana ibyapa byamamaza igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere ‘Imbaraga’ aho bakunze kubaza abafana umuhanzi bifuza ko batumira, icyakora magingo aya amakuru yamaze kuba impamo umuhanzi watumiwe kubafasha ni Juliana Kanyomozi.



Aya ni amakuru yahamijwe na Muyoboke Alex umujyanama w’iri tsinda rya Charly na Nina  wemereye Inyarwanda.com ko mu byukuri bamaze kumvikana na Juliana Kanyomozi akaba ariwe uzifatanya n’aba bakobwa mu gitaramo cyo kumurika Album yabo bise ‘Imbaraga Album Concert’. Iki kikaba ari igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali mu ihema rya Camp Kigali tariki ya 1 Ukuboza 2017.

Charly na Nina

Byemejwe ko Juliana Kanyomozi ariwe uzafasha Charly na Nina mu gitaramo

Muyoboke Alex abajijwe impamvu bahisemo  Juliana Kanyomozi yatangaje ko usibye kuba uyu muhanxzikazi asanzwe yikundira Charly na Nina ikindi ari uko mu minsi ishize yakoze indirimbo yise ‘Woman’ iyi ikaba ari indirimbo ivuga ibigwi umugore, ikaba yaranegukanye ibihembo binyuranye ashimirwa ubutumwa yatanze muri iyi ndirimbo bityo ngo bamuhisemo kugira ngo yifatanye n’aba bahanzikazi bafite indirimbo banitiriye Album ivuga ibigwi by'umugore bise ‘Imbaraga’ aho bagaruka ku mbaraga z’umugore.

Muyoboke Alex abajijwe ku bandi bahanzi bivugwa ko bazitabira igitaramo cya Charly na Nina aho byavugwaga ko Big Fizzo na Orezi ari bamwe mu bazitabira iki gitaramo atangaza ko iby’aba bahanzi n’abandi batekereza bakiri kubyigaho bizagenda bimenyekana mu minsi iri imbere. Twibukiranye ko iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 1Ukuboza 2017.

REBA HANO INDIRIMBO 'ZAHABU' YA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND