RFL
Kigali

VOLLEYBALL: U Rwanda rwasezerewe na Misiri mbere yo guhura na Libya mu guhatanira umwanya wa gatanu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/10/2017 8:37
0


Ikipe y’ igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yasezerewe na Misiri mu mukino wa kimwe cya kane cy’irangiza nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 (2514, 25-18 na 25-14) mu ijoro ryo muri uyu wa Kane i Cairo mu Misiri.



U Rwanda rwatangiye iseti ya mbere rutarinjira mu mukino neza, kuko Misiri yabahaye akazi gakomeye biciye muri serivise zikomeye z’abakinnyi nka Ahmed Salah na Abdallah Abdelsalam, hakiyongeraho na ‘Blocks’ abanya Misiri bakoraga birangira begukanye iseti ku manota 25 kuri 14 y’ u Rwanda.

Ibintu byaje guhinduka mu iseti ya kabiri, aho u Rwanda rwatangiye ruri hejuru ndetse ruyobora n’umukino ku manota 8 kuri 6 ya Misiri mbere yo kujya mu karuhuko gategetswe ka mbere. Yves Mutabazi yagoye Misiri cyane muri iyi seti, biciye muri ‘Attack’ ze ndetse na ‘ ‘block’ ya bagenzi be yari imeze neza, baza no kugeza amanota 9 kuri 7 ya Misiri.

Misiri yongeje ingufu baza gufata u Rwanda ku manota 10 ku 10. Umutoza wa Misiri Marcos Miranda yasabye abasore be kongeza ingufu biza no gukundira iyi kipe ya mbere muri Afurika kujya mu karuhuko gategetswe ka kabiri, bari imbere n’ amanota 16 kuri 11 y’u Rwanda.

Umutoza w’u Rwanda Paul Bitok, nawe ntiyicaye kuko yagiye akora impinduka zitandukanye, aho yifashishaga cyane Nelson Murangwa ngo afashe Yakan Laurence wacungirwaga hafi mu kwataka, ariko birangira Misiri yegukanye iyi seti ya kabiri biyushye akuya, ku manota 25 kuri 18 y’u Rwanda.

Mu iseti ya gatatu u Rwanda rwatangiye rufite ingufu ruza no kujya mu karuhuko gategetswe ka mbere n’ amanota 6 ku 8 ya Misiri.Gusa iyi kipe yari imbere y’ abafana bayo (Misiri), yazamuye ingufu bakora ‘ blocks’ na serivise zikomeye bajya no mu karuhuko gategetswe ka kabiri, bayoboye n’ amanota 16 kuri 11 y’ u Rwanda.

Misiri yaje no kwegukana n’ iyi seti ya gatatu, ku manota 25 kuri 14, yanabahesheje intsinzi bidasubirwaho, yanaberekeje muri 1/2. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakurikizaho guhatanira kuva Ku mwanya wa gatanu kugeza Kuwa munani (5-8), aho bahatana na Libya kuri uyu wa Gatanu Ku isaha ya saa cyenda z’ amanywa (15h00).

Misiri yabonye bikomeye, bongera ingufu

U Rwanda na Misiri

Aya makipe yombi akaba aherutse no gukina umukino wa gicuti mbere gato yuko iri rushanwa ry’ igikombe cya Afurika ritangira.

Uko imikino yose iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu

Imikino ya 1/2

19:00 Algeria v Tunisia

21:00 Egypt v Cameroon

(Atatu muri aya niyo azabona itike y’igikombe cy’ isi)

 Guhatanira kuva Ku mwanya wa 5 – 8

15:00 Rwanda v Libya

17:00 Congo RDC v Morocco

Guhatanira kuva Ku mwanya wa 9 – 12

16:00 Chad v Kenya

18:00 Botswana v Ghana

Guhatanira kuva Ku mwanya wa 13 – 16

14:00 Niger v Nigeria

Abafana ba Misiri babatije umurindi

Abafana ba Misiri 

22780204_1411210702320784_6237473777948090151_n

Ikipe y'igihugu ya Misiri yageze mu mikino ya 1/2 inyagiye u Rwanda

Source: FRVB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND