RFL
Kigali

AMAVUBI: Abakina imbere mu gihugu Antoine Hey yashingiragaho bahagaze gute ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/10/2017 13:19
2


Antoine Hey kuri ubu umuntu atakwihandagaza ngo yemeze cyangwa ngo ahakane ko ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), mu mikino itari umurengera yatoje u Rwanda yabanye cyane n’abakina imbere mu gihugu mu gushaka itike ya CHAN 2018 nubwo itabonetse byihuse.



Muri kamere n’imitekerereze y’uyu mutoza (Natural & Coaching Philosophy), Antoine Hey Paul yavugaga ko akunda umukinnyi ugira imbaraga kandi ugerageza kumva vuba ibyo amusabye gukora. Mu gihe gito yamaze mu Rwanda atoza Amavubi, hari abakinnyi batarenga 22 uyu mutoza yahoraga yizengurukaho mu gushaka abari bube bagomba kumufasha mu gushaka amanota atatu mpuzamahanga. 

Muri iyi nkuru turagenda tureba abakinnyi uyu mutoza yakundaga kuvuga ko bashoboye hanyuma tunarebe niba aramutse agarutse mu minsi ya vuba yakongera kubakenera hashingiwe ku makuru yahabwa ku kuntu bahagaze muri izi ntangiriro za shampiyona.

Mu izamu:

Mu gice cy’izamu, Antoine Hey yatangiraga ahamagara Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu akaba na kapiteni wa Rayon Sports. Uyu munyezamu ntabwo twavuga ko yasubiye inyuma ku giti cye nk’umukinnyi kuko nubwo Rayon Sports itayoboye urutonde rwa shampiyona, Ndayishimiye aba yakoze byinshi mu byo umunyezamu aba asabwa.

Nzarora Marcel (Police FC) ni umunyezamu nawe utarigeze asinzira mu gukora cyane kuko kugeza ubu amaze kwinjizwa ibitego bibiri gusa nk’ibyo Ndayishimiye amaze kwinjizwa ariko akaba yarafashije Police FC gutsinda imikino ibiri iheruka.

Abandi banyezamu Antoine Hey yakundaga kwiyegereza ni Nsabimana Jean de Dieu wa Bugesera FC kuri ubu na Kimenyi Yves wa APR FC. Gusa aba nta mwanya baheruka kubona mu kibuga byaba muri shampiyona ndetse no mu mikino ibanziriza shampiyona.

11 bakinnye na Sudan mu mukino wa gishuti

11 bakinnye na Sudan mu mukino wa gishuti

Abakina inyuma (9):

Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali), Mpozembizi Mohammed (Police FC) na Iradukunda Eric (AS Kigali).

Muri aba bakinnyi bakina bugarira, abakinnyi biboneka ko batari ku rwego rwo kuba muri iyi minsi bageza ibirenge ku muryango w’Amavubi bitewe n’ibibazo bitandukanye twavuga; Nsabimana Aimable (APR FC) udafite umwanya wo kubanza mu kibuga muri iyi minsi, Imanishimwe Emmanuel (APR FC) ufite ikibazo cy’imvune, Bishira Latif (AS Kigali) nawe nta mwanya afite muri iyi minsi, Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC) utari kubona umwanya ubanza mu kibuga kuko anamaze igihe afite imvune na Rucogoza Aimable Mambo utameze neza muri iyi minsi kuko n’umukino Bugesera FC yatsinzemo Rayon Sports atakinnye umunota n’umwe.

Mu bakinnyi icyenda (9) uyu mutoza yakunze kwizera muri 22 kuri ubu abakinnyi babiri (2) nibo bari ku rwego rwo kuba bakinira Amavubi aribo; Manzi Thierry (Rayon Sports) na Iradukunda Eric Radou (AS Kigali).

Umuntu araranganyije amaso mu bandi bakinnyi bakina inyuma Antoine Hey yashimaga harimo; Nyandwi Saddam uhagaze neza muri iyi minsi, Usengimana Faustin nawe kuri ubu nta muntu wamushidikanyaho. Undi mukinnyi uhagaze neza muri iyi minsi mu kugarira inyuma ku ruhande rw'ibumoso ni Turatsinze Heritier wa FC Bugesera cyo kimwe na Ndayishimiye Celestin ukina inyuma ibumoso muri Police FC. Mutsinzi Ange Jimmy nawe kuri ubu nta bimenyetso byamwambutsa mu Mavubi kuko ntaherutse gukina umukino n’umwe byibura asimbuye.

11 bakinnye na Tanzania i Kigali

11 bakinnye na Tanzania i Kigali

Abakina hagati(6):

Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali), Muhire Kevin (Rayon Sports) na Niyonzima Ally (Mukura Victory Sport).

Mu bakinnyi batandatu (6) Antoine Hey yakundaga kwitabaza hagati mu kibuga kuri ubu abo twabara ko bagira ikindi batanga nk’umusanzu ni Biziamana Djihad (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali), Twizerimana Martin Fabrice (APR FC), Nshimiyimana Imran (APR FC) kuko bo byibura bari kubona umwanya wo gukina muri iyi minsi.

Mu gihe nka; Nshuti Dominique Savio we yamaze kubagwa, Muhire Kevin ari hanze y’u Rwanda nta muntu wahamya niba ari gukinamu gihe Mukunzi Yannick afite ikibazo cy’imvune Rayon Sports itaragaragaza igihe kizamara.

Mu bandi bakinnyi umuntu yavuga ko bahagaze neza muri iki gice cyo hagati mu kibuga bashobora kuba baza bakagira icyo batanga umuntu ntiyarenza amaso; Murengezi Rodrigue (AS Kigali), Nizeyimana Mirafa (Police FC) , Nsabimana Eric zidane (AS Kigali), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports) na Muzerwa Amin (Police FC).

Abataha izamu (4):

Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Mubumbyi Bernabe (Bugesera FC) na Mugisha Gilbert (Rayon Sports FC).

Muri aba bakinnyi bane (4) Antoine Hey yizeraga kuri ubu abamuha amakuru ku Mavubi niba bamubwira ko asiagaranye umukinnyi umwe baba bamubeshya kuko uretse Mico Justin abandi nta mpamba bafite yabageza mu mwambaro w’umuhondo, ubururu n’icyatsi hatabayemo kujijisha abakurikirana umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Kuri ubu nka Nshuti Innocent akunze kubanzamo muri APR FC ariko ibitego ahusha n’uburyo ahagaze muri rusange ntabwo abanyarwanda bamwitegamo kubacungura imbere y’ibigugu bya Afurika.

Ikibazo Nshuti Innocent afite agihuje na Mubumbyi Bernabe Antoine Hey yasize ari muri AS Kigali kuri ubu akaba ari muri Bugesera FC. Mugisha Gilbert nawe wavuye muri Pepinieres FC ntabwo amerewe neza kuko kuba anajya mu bakinnyi 18 nuko Ismaila Diarra atarabona ibyangombwa.

Abakinnyi bahagaze neza bashobora kuba bafasha mu busatirizi ntabwo haburamo Songa Isaie (Police FC) kuri ubu ufite ibitego bine (4) mu mikino itatu (3) dore ko anaheruka gutsinda “Hat-trick”. Mu bandi bari kugerageza ni nka Biramhire Abeddy witanze mu mikino ibiri iheruka na Tuyishime Benjamin wa FC Marines uheruka gutsinda ibitego biri mu mikino itatu ya shampiyona.

11 banyagiwe na Uganda Cranes (3-0) i Kitende

11 banyagiwe na Uganda Cranes (3-0) i Kitende

Nshuti Dominique Savio ararwaye ubu ntiyabona uko akinira Amavubi

Nshuti Dominique Savio ararwaye ubu ntiyabona uko akinira Amavubi

Nyandwi Saddam wa Rayon Sports umwe muri ba myugariro bahagze neza

Nyandwi Saddam wa Rayon Sports umwe muri ba myugariro bahagaze neza

Imanishimwe Emmanuel wa APR FC ararwaye

Imanishimwe Emmanuel wa APR FC ararwaye 

Antoine Hey kuri afatwa nk'undi mukozi wese wataye akazi

Antoine Hey kuri ubu afatwa nk'undi mukozi wese wataye akazi

Mashami Vincent (Ibumoso) umutoza wungirije mu Mavubi

Mashami Vincent (Ibumoso) muri iyi minsi ari kugerageza kugera ku bibuga areba uko abakinnyi bahagaze

 Turatsinze Heritier mu kirere ashaka umupira

Turatsinze Heritier (FC Bugesera) ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza ahitwa kuri 3

Ndayishimiye Celestin nta kibazo yari afite cyo kubha yazamuka

Ndayishimiye Celestin nawe inyuma ku ruhande rw'ibumoso muri Police FC ni ntakorwaho muri iyi minsi

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muvandimwe faustin madiba6 years ago
    uyu mutoza bamwirukana ndabona adashoboye kbs
  • GAkire6 years ago
    Usibye nabakinnyi nubatoza ntahagaze neza azabahamagara se azi uko bitwara naza azapfa guhamagara ko atari ubudage buzatsindwa ngo ababare niyo adakora ahembwa ariko koko ubu bukoroni buzashira ryari twebwe iwabo ntibapfa guha akazi unwirabura arikotwe tumuhemba adakora birababaje imisoro yacu igenda ihira ubusa kabisa bagahaye umunyarwanda byoseko arugutsindwa wendako we niyo tumuhembye tuba twiteje imbere





Inyarwanda BACKGROUND