RFL
Kigali

Bidakosotse mu maguru mashya abahanzi b’ibikomerezwa muri muzika y’u Rwanda bazaririmba urwo babonye–IGICE CYA 1

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/10/2017 7:53
1


Mu Rwanda umuziki ni umwe mu myuga ishobora gutunga abawukora kandi bakabaho neza mu gihe uwukora awuhaye agaciro nk’ikimutunze, icyakora nubwo umuziki ari akazi nk'akandi katunga umuntu, bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda hari igihe uba ubona bagakinamo ku buryo bishobora kubaviramo guhagarika akazi.



Benshi mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda hari amakosa bagenda bakora agenda abagabanyiriza abafana bityo uko bakura bagakura bazimira nyamara bakabaye bakura bagira igitinyiro ku buryo mu Rwanda usanga hari n’icyiciro cy’inararibonye muri muzika bubahiwe akazi bakoze mu muziki ndetse n’abafana babo bagihari nkuko bigenda ahandi mu bihugu byateye imbere muri muzika.

Ibi ariko ntibishobora kugerwaho na bose cyane ko abenshi mu Rwanda wagira ngo bashyiriweho umupaka batagomba kurenga hari aho bagera bagahagarara, ibi bibasaba guhindura imwe mu myitwarire n’imikorere ku buryo urwego rwabo rw’ubuhanzi ruzamuka kugeza ubwo baba bagaragaje ko bagomba kuba inararibonye mu muziki, bimwe mu bigomba gukosoka kimwe no gushyiramo ingufu kugira ngo abahanzi b’ibikomerezwa mu Rwanda bagire urwego barenga .

Imyandikire

Indirimbo z’umuhanzi umaze imyaka muri muzika muri iki gihe biragoye kuyumva ngo ugire icyo uyitandukanyirizaho n’iya cyera, ntawe utunzwe agatoki ariko benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda nta gishya bumva mu ndirimbo nyinshi z’ibyamamare byo mu Rwanda zisohoka muri iyi minsi. Ibi ubibona no ku mbuga nkoranyambaga iyo umuhanzi asohoye indirimbo usanga n’abafana babasha kumva ko nta gishya yakoze mu kwandika indirimbo ye.

Ibi akenshi biterwa nuko mu Rwanda usanga heze ingeso yo kwigwizaho imirimo cyane ku bahanzi bakomeye, umuhanzi akumva ko uko yirwarizaga yandika agishakisha uko yapfumurira mu bahanzi b’ibyamamare ari nako yakomeza mu gihe izina rye riri gukura muri rubanda nyamara abafana bo baba bamwitezeho ibidasanzwe byisumbuye kubyo bumvise kuva uwo muhanzi yakwinjira muri muzika.

Ibi bivuze ko bamwe mu badafite impano ihagije yo kwandika indirimbo binabakundiye bakwemera bakanishyura abahanga mu kwandika indirimbo bakabandikira nkuko bamwe babigenza nubwo usanga bikorwa rimwe na rimwe nk’abanywa ikinini cy’umutwe (Ugasanga umuhanzi wari icyamamare igihe byamwangiye abona abafana batangiye kumutera icyizere nibwo yibutse gusaba abahanga kumwandikira yagira Imana indirimbo ikunzwe ntyongere gukozwa ibyo kwandikirwa.)

Kugura no gukodesha abafana

Iyi ni ingeso yeze muri muzika cyane mu bahanzi bitwa ko bafite amazina ndetse banamaze gukorera amafaranga, aho usanga umuhanzi agiye gutegura igitaramo gikomeye cyangwa agiye kwitabira amarushanwa runaka aho kwegera abafana be ngo abasabe kumufasha ugasanga ahubwo aragenda abatsindagira amafaranga kugira ngo bamufashe cyangwa bitabire ibikorwa agiyemo.

Ibi bikunze kuba cyane ku bahanzi bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star cyangwa ahandi habera ibitaramo bikomeye aho usanga muri iyi minsi aho kugira ngo abafana bishyure amafaranga yo kwinjira mu bitaramo bagiye kureba umuhanzi ahubwo byahindutse kenshi muri iyi minsi usanga umuhanzi ushaka kubeshya no kwibeshya ko afite abakunzi benshi yemera akishyurira bamwe ngo baze kumufana. Ibi bituma muri iki gihe bigoye kubona umuhanzi wahamya ko afite abafana cyane ko gufana abahanzi byamaze kuba ubucuruzi nk’ubundi.

AbafanaMu marushanwa anyuranye ya muzika ndetse n'ibitaramo binyuranye ababa bari buhabwe indonke kugira ngo bajye gufana abahanzi baba bishyira ku ma lisiti

Kutagira gahunda no kubeshya

Abahanzi bakomeye hano mu Rwanda (nubwo atari bose) bakunze kuvugwaho ingeso zitari nziza zo kubeshya no kwica gahunda z’abantu banyuranye, ibi bituma abahanzi bagabanyirizwa icyizere muri sosiyete bityo buri wese akabafata nk’abantu badashobotse abanyamafuti yewe rimwe na rimwe ntibatinye no kubafata nk’ibisambo.

Aya matiku umwiryane hagati y’abatumira abahanzi ndetse n’abahanzi nyirizina biba bibi iyo ugeze mu bafana cyane ko bahita banyuza ijisho mu muhanzi ku buryo icyubahiro yahabwaga biba bigoye kongera kukimuha ukundi, hahandi usanga uwari umufana w’umuhanzi bamubwira ko umuhanzi afana afite igitaramo ariko bitewe n’imico azwiho ugasanga ntanashaka kujyayo kugira ngo hatagira uwumva ko akunda umuhanzi ufatwa nk’udashobotse muri rubanda.

Gukora ibitaramo byinshi mu gihe gito byiganjemo ibyo mu tubari bituma umuhanzi arambirana muri rubanda cyangwa akagaragara nk’uciriritse

Ubundi akabari ni ahantu ho kunywera cyangwa gusohokera, ugiye mu kabari akenshi aba agiye kunywa cyangwa kwishimisha muri serivise akabari gafite, icyakora iyo hiyongereyemo umuhanzi umukiriya w’akabari aba ashyizwe igorora kabone ko aba abonye umuhanzi nk’inyongezo. Ibi bituma umuntu yakwibaza niba abahanzi bafite amazina akomeye bakabaye inyongezo ku bakiriya b’utubari baba bisohokeye bagacakirana nuko bari butaramirwe n’umuhanzi runaka ukomeye.

Uwagiye mu kabari aba agiye kwishimisha waririmba nabi cyangwa neza ntabwo wamukura mu mwuka yishyizemo wo kwishima, ibi bituma benshi mu bahanzi bibeshya ko bafite abafana mu tubari nabo si ukutezenguruka bagahera Nyabugogo, Remera, Gikondo, Musanze Huye na Rubavu hose babaye inyongezo z’abanywi bagiye kwishimisha. Umunywi wisohokeye ntazigera yumva ko yakwishyura amafaranga ngo ajye kureba umuhanzi nubundi asanzwe abona nk’inyongezo mu kabari bityo bituma benshi mu banyarwanda barindira ko umuhanzi runaka azabasanga mu kabari aho kwitabira igitaramo cye yaba yateguye.

Twibukiranye ko ibi ari ibitekerezo by’umwanditsi ku giti cye bityo buri wese akaba afite uko abona ibintu, iki ni igice cya mbere mu minsi ya vuba turabagezaho ibindi bice by’iyi nkuru icyakora nawe ushobora kuduha ibyo ubona byakabaye bikosorwa hakiri kare muri muzika nyarwanda. Igitekerezo cyawe uragutanga unyuze kuri email yacu ari yo; info@inyarwanda.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Bagiye barebera kuri meddy uburyo indirimboze zidasaza .





Inyarwanda BACKGROUND