RFL
Kigali

Umunyeshuri muri UNILAK ni we watsindiye moto ya 6 muri Airtel Tunga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/10/2017 16:32
1


Tuyishime Eric ni umunyeshuri muri UNILAK, ni we watsindiye moto ya 6 muri poromosiyo ya Airtel Tunga ndetse ngo si ubwa mbere yegukanye moto kuko n’umwaka ushize yegukanye moto nanone muri poromosiyo ya Tunga.



Eric utuye muri Kicukiro ni umunyeshuri muri INILAK akaba yishimiye cyane gutsindira iyi moto. Yagize ati “Iyi moto izamfasha kwishyura ishuri ndetse igihe nzajya mba nakererewe izajya intwara ingeze aho ngiye binyoroheye.” Iyi moto Eric yahawe ifite agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda kandi yayihanywe n’ibindi byangombwa byayo byose.

Abajijwe ibanga akoresha mu gukina ngo atsinde, Eric yavuze ko yakinnye muri poromosiyo akagerageza gusubiza ibibazo neza ari naho acungana n’amasaha yo gukuba amanota Airtel itanga ku bakina muri Tunga. Yatangiye gukina mu byumweru 2 bishize, icya mbere ntiyatsinda ariko kubwa 2 ahita abasha gutsinda.

Gukina muri poromosiyo ya Airtel Tunga ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa guhamagara 155 bitwara igiceri cy’ijana gusa, ugasubiza ibibazo bibazwa, uko usubije neza uhabwa amanota 100, utasubiza neza ugahabwa 50. Igihembo gishyikirizwa uwo simukadi yakinnye yanditseho ndetse ayo mazina akagomba kuba ahuye n’ayo ku ndangamuntu.

Eric asobanura uko yatsindiye iyi moto muri Tunga

Kugeza ubu hasigaye moto 6 zo gutsindirwa ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicarwamo. Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura.

Amafoto: Sabin Abayo / Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul6 years ago
    Uyu mukobwa ni mwiza!!!Mumpe number ye!!!!





Inyarwanda BACKGROUND