RFL
Kigali

Urutonde rwa filime 5 zisohoka kuri uyu wa gatanu

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/10/2017 18:47
0


Uko iterambere ry'isi rirushaho kwihuta, niko n'ibishimisha abantu birushaho kuvuka buri munsi. Izi ni filimi 5, zimwe muri filimi zijya hanze kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Ukwakira 2017.



Nk'uko bigaragara ku rubuga Movieinsider, rugaragaraho amafilimi yasohotse n'ari hafi gusohoka, kuri uyu wa Gatanu harasohoka filimi nyinshi zitandukanye. Inyarwanda.com yabateguriye urutonde rwa filimi 5 mu zisohoka kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 mushobora kuzareba zikabanyura.

JIGSAW

JIGSAW

Iyi ni filimi yanditswe na Laura Vandervoort, Mandela Van Peebles na Tobin Bell. Igaragaramo abantu baba barapfuye kera ariko basa n'ababayeho ubuzima busanzwe. Gusa bo baba bafite indoro isa n'iyihariye baziranyeho. Iperereza rigararagaza ko John Kramer, umugabo uzwi nka Jigsaw ari we uba wihishe inyuma y'ibyo byose ndetse bakanatungurwa no gusanga we yarapfuye mu myaka irenga 100 ishize.

THE WORK

THE WORK

Muri iyi filimi, hagaragaramo abagabo 3 bagiye mu kazi bazamaramo iminsi 4 muri gereza ya Folsom. Nyuma y'iminsi 4 barangije akazi kabo bisanga buri wese ari mu ntekerezo zidasanzwe z'ahashize he. Bamwe mu bagabo babayeho muri ubu buzima bakabuvamo, baza kubasha kubisohokamo, bakabasaba kubanza kwitekereza nk'imfungwa zo mu buryo butazwi.

GOD'S OWN COUNTRY

GOD'S OWN COUNTRY

Iyi filimi yanditswe na Josh O'Connor, Alec Secareanu na Gemma Jones. Uyu O'Connor ukina yitwa John Saxby, akora amasaha menshi mu rwuri rw'umuryango we, agahorana agahinda ko kubaho ubuzima bwa wenyine. Secareanu, ukina ari mugabo w'umunya Aruminiya ajya mu butumwa bw'akazi bw'igihe gito akagera mu gace John yabagamo maze John akamugaragariza amarangamutima atigeze agira na rimwe mu buzima bwe. Ubucuti aba bombi bagirana, buba intangiriro yo guhindura ubuzima bwa John ibihe byose.

NOTIVIATE

novitate

Melissa Leo, Dianna Agron na Margaret Qualley ni bo banditse iyi filimi. Bigaragara ko yafashwe mu mwaka w'1960, aho umukobwa muto, Catheleen ari we Margaret Qualley yibanda cyane mu kubaza ibibazo byinshi byerekeye idini ya Gatorika nk'imwe mu nzira zo kwitoza kuzaba umubikira.

MAYA DARDEL

MAYA

Muri iyi filimi hagaragaramo inkuru y'ibura ry'umwanditsi w'imivugo n'ibitabo wari wubashywe cyane ku rwego mpuzamahanga, Maya Dardel wabaye muri California akaza gutangaza kuri Radiyo nkuru y'igihugu ko agiye kurangiza ubuzima bwe atanga amahirwe ku mwanditsi w'umuhungu ukiri muto watsindira amarushanwa yo gusigarana ibyanditswe bye. Aya marushanwa yagoye abayitabiriye mu buryo bwose kugeza ubwo umwe mu bahatanaga atangira gutekereza ku iherezo n'ibura rya Maya Dardel.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND