RFL
Kigali

Lady Gaga n'umukunzi we mushya bari barinzwe bikomeye ubwo bari bitabiriye umukino 'World Serie Game'

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/10/2017 14:17
0


Mu ijoro ryashize ubwo ibyamamare bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byitabiraga umukino wiswe World Serie Game abenshi babujijwe gutambuka n'amamodoka menshi ariko Lady Gaga ibyo ntibyamukanze kuko yakomeje aragenda ndetse anarinzwe bikomeye.



Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ukwakira mu mujyi wa Los Angeles, kuri Sitate ya Dodgers habereye umukino wiswe World Serie Game wari umaze imyaka irenga 29 warahagaritswe. Ni umukino witabiriwe n'ibyamamare byinshi bitandukanye. Lady Gaga nawe ni umwe mu bitabiriye uyu mukino ndetse akanagaragarizwa urukundo rwinshi n'abafana be.

Lady Gaga, aherutse kubinyuza ku rukuta rwe rwa Snapchat yemezako afite umukunzi mushya, yagize ati 'You are the love of my life'/ bivuze ngo 'Uri urukundo rw'ubuzima bwanjye'. Uyu musore witwa Christian Carino bajyanye mu mukino wa World Serie kuri uyu wa gatatu.

Lady Gaga na Christian

Lady Gaga n'umukunzi we Christian Carino muri World Serie Game

Ubusanzwe Lady Gaga ni umwe mu bahanzi badakunze kuvuga ari bacisha bugufi cyane imbere y'abafana babo kuko iyo abagezeho yemera guhagarara bakifotozanya kuko yishimira abakunzi be bigaragara. Nyuma y'uyu mukino wari witabiriwe n'abantu benshi banyuranye, Lady Gaga yabonye akavuyo k'amamodoka yari aho asanga kuhava biragoye nk'uko tubikesha TMZ yahisemo kwinjira mu modoka ye ya Lamborghini Huracan ifite agaciro k'amadorari y'Amerika ibihumbi magana abiri, hamwe n'umukunzi we Christian Carino banyura muri ako kavuyo gakabije baragenda.

Lg

Lady Gaga na Christian bari mu rukundo

Abapolisi bashinzwe umutekano babibonye bahise bafata izindi modoka baramuherekeza mu mutuzo n'uburinzi bwinshi cyane. Gusa byabagoye kuko abafana ba Lady Gaga bakomeje kumuhamagara no kumwirukaho, nawe akajya anyuzamo akazamura ikiganza akabapepera yishimye cyane.

Lady GAGA

Lady Gaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND