RFL
Kigali

Safi Madiba yavuze ku rugendo umufasha we arimo muri Canada, azagaruka ryari? -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/10/2017 11:55
4


Mu minsi ishize byaravuzwe ko umufasha wa Safi Madiba, Judith Niyonizeye yasubiye muri Canada havugwa impamvu nyinshi zamujyanye icyakora bwa mbere Safi Madiba yatangaje icyasubije umugore we muri Canada ndetse tumubaza n’igihe azagarukira.



Safi Madiba uvuga ko atazava u Rwanda ngo ajye gutura muri Canada yabwiye Inyarwanda.com ko umufasha we yasubiye muri Canada cyane ko ariho yari afite akazi bityo ngo yasubiye mu kazi, ikindi ni uko Judith Niyonizera atazatura mu Rwanda ahubwo azajya anyuzamo akaza gusura umugabo kimwe n'uko Safi nawe uzaba ukomeje ibikorwa bye bya muzika nawe azajya anyuzamo akajya gusura umufasha we muri Canada.

Safi MadibaJudith Niyonizera yasubiye muri Canada nyuma yo gusezerana na Safi Madiba

Icyakora ngo n'ubwo uyu mufasha wa Safi ari  muri Canada baravugana cyane umunsi ku wundi bakunda kuvugana nk'uko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017

REBA HANO AGACE GATO K’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    safi mwamuhaye amahoro koko
  • mapozi6 years ago
    Gufasha ntibisaba ubushobozi bwinshi bisaba umutima Safi namukundaga ariko noneho birikubye kabisa yakoze igikorwa cya kimuntu cya kigabo cyiza cyane ahubwose sinzi niba azasoma iyi message namubazaga uwashaka kwifatanya nawe mubyubushobozi kugirango ashyigikire icyo gikorwa ese buashoboka cg yabigenza ate?
  • Eunice6 years ago
    Mwemeye ko mu Rwanda hari abakene.Safi nyine kora byiza, nituzibagirwa ko umugore wawe ari Indaya. Yagiye kwicuruza no kwiba ibisaza by'ibizungu
  • prianka6 years ago
    gukunda si icyaha





Inyarwanda BACKGROUND