Mu minsi ishize byaravuzwe ko umufasha wa Safi Madiba, Judith Niyonizeye yasubiye muri Canada havugwa impamvu nyinshi zamujyanye icyakora bwa mbere Safi Madiba yatangaje icyasubije umugore we muri Canada ndetse tumubaza n’igihe azagarukira.
Safi Madiba uvuga ko atazava u Rwanda ngo ajye gutura muri Canada yabwiye Inyarwanda.com ko umufasha we yasubiye muri Canada cyane ko ariho yari afite akazi bityo ngo yasubiye mu kazi, ikindi ni uko Judith Niyonizera atazatura mu Rwanda ahubwo azajya anyuzamo akaza gusura umugabo kimwe n'uko Safi nawe uzaba ukomeje ibikorwa bye bya muzika nawe azajya anyuzamo akajya gusura umufasha we muri Canada.
Judith Niyonizera yasubiye muri Canada nyuma yo gusezerana na Safi Madiba
Icyakora ngo n'ubwo uyu mufasha wa Safi ari muri Canada baravugana cyane umunsi ku wundi bakunda kuvugana nk'uko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017
TANGA IGITECYEREZO