RFL
Kigali

Umuhanzi Bob wahoze muri TBB yashyize hanze indirimbo nshya –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/10/2017 14:52
0


Mu minsi yashize abagize itsinda rya TBB bafashe icyemezo cyo gutandukana buri wese agakora muzika ku giti cye, Mc Tino niwe wabimburiye bagenzi be. Mu nkubiri yo gukora ku giti cyabo abari bagize TBB batangiye kuri ubu utahiwe ni BOB wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ari wenyine yise’Urwo unkunda’.



Bob ni umwe mu bari bagize itsinda rya TBB yunze mu rya mugenzi we MC Tino watangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse we akaba ageze mu ndirimbo enye zose, mugenzi we Bob nawe utangiye akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yikoranye ku giti cye, aho yanatangarije Inyarwanda  ko amashusho yayo agiye gutangira kuyafata ku buryo mu minsi ya vuba amashusho yayo aba yageze hanze.

BOB

Indirimbo nshya ya BOB yageze hanze

Iyi ndirimbo nshya ya Bob umwe mu bari bagize itsinda rya TBB akazagera ikaba yakozwe ikanatunganywa na Pacento, uyu wakoreraga iri tsinda kuva na cyera, uyu akaba atangiye akorera Bob mu gihe Mc Tino we akorana nuwitwa Papito bose bakaba abasore bafite imikoranire na Narrowroad studio.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA BOB WAHOZE MURI TBB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND