RFL
Kigali

Ama G The Black mu myiteguro y’ubukwe n’inkumi yasimbuje uwo babyaranye imfura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/10/2017 14:24
2


Muri iyi minsi Ama G The Black akomeje kugaruka mu nkuru z’imyidagaduro hano mu Rwanda, kuri ubu inkuru y’uyu muhanzi yatangiye kuvugwa ni uko Ama G ari mu myiteguro y’ubukwe yitegura gukorana na Lilly nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.



Mu minsi ishize ubwo Ama G The Black yaganiraga na Inyarwanda.com mu buryo bwe asanzwe atebya yagize ati”Mu minsi mike ndaguha invitation (ubutumire) kandi uzantwerere…” Ibi byatumye umunyamakuru yibaza niba koko Ama G yaba agiye gukora ubukwe bityo mu gushakisha amakuru nyayo twifashisha umwe mu nshuti z’uyu muryango.

Amag The Black

Iyi ni yo nkumi igiye kurushingana na Ama G The Black

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu nshuti z’aba bombi yagize ati “ Bamaze igihe bakundana, kenshi baba bari kumwe bameze nk’ababanaga n'ubundi kuri ubu bamaze gufata icyemezo cyo kubana byemewe n’amategeko bagasezerana yaba imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana si cyera kandi.” Yakomeje abwira Inyarwanda.com ko impapuro z’ubutumire mu bukwe bw’aba bombi zigomba kugera hanze vuba aha.

Ama G The Black nyuma yo kumenyesha umunyamakuru ko yaba agiye gushyira hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe akumva ko umunyamakuru ari gushaka gukomeza kumubazaho ibibazo binyuranye, yahise akupa terefone ntiyongera kwitaba telefone ye igendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyifuje kubusubiza.

Amag The BlackAma G The Black n'uwo babyaranye imfura

Tubibutse muri Gicurasi 2017 ari bwo Ama G The Black yatandukanye n’uwari umufasha we Rosine ndetse banabyaranye imfura ariko batarasezeranye, akamusimbuza uwitwa Lilly bamaze igihe bakundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    wanze uwagukunze uko wari uri usanze uwagukundiye ubu star narumiwe pe imyaka ubanye na rosine wakabaye umushimira pe
  • 6 years ago
    ahhahah ariko yeee ibaze kweri ubwo uko wareste uwambere siko uzareka nuwo abakobwa birunkankira abagabo baba star bata abagore babo baragiza bakibaza ko haricyo babakuraha murambabaje.





Inyarwanda BACKGROUND