RFL
Kigali

Impamvu 5 ibitaramo nka Airtel Muzika bifatiye runini muzika nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/10/2017 7:01
0


Mu kwezi kwa 9 nibwo Airtel yatangije ku mugaragaro Airtel Muzika ndetse byemezwa ko umuziki ari ubuzima bwa buri munsi, bityo iyi gahunda ikaba izakomeza. Byatangiranye n’ibitaramo byari bihuriwemo na Meddy ndetse na Riderman byatanze umusaruro mwiza, mu gusubiza amaso inyuma turareba akamaro ibi bitaramo bigirira mu ruganda rw’imyidagaduro.



Ibi bitaramo byahereye i Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba, bikomereza i Huye mu Majyepfo, bisoreza i Rubavu. Ibi bitaramo byose byagenze neza yaba mu buryo bw’imitegurire, umutekano ndetse no mu buryo abahanzi bitwaye imbere y’abafana. Imbaga nyamwinshi muri buri gace ibi bitaramo byabereyemo yabaga yaje kwihera ijisho. Mu kureba ibi bitaramo, hari ikintu cy’ingenzi naje kubona, ni uko bifatiye runini uruganda rw’umuziki n’imyidagaduro mu Rwanda.

AIRTEL

Riderman i Nyamasheke

MU MAFOTO: Airtel Muzika isize inkuru itazibagirana vuba i Huye mu gitaramo cyarimo Meddy na Riderman

Meddy na Riderman i Huye, bahasize amateka

Dore impamvu 5 zisobanura igitekerezo cyanjye:

1. Byagora umuhanzi ku giti cye gutegura igitaramo mu buryo Airtel Muzika yabikoze

Nta gitaramo cyoroha gutegura ariko gutegura igitaramo nk’ibi bya Airtel Muzika byakorohera bacye mu bahanzi. Uhereye mu mbaraga Airtel ikoresha yamamaza ibi bitaramo mu bitangazamakuru, gukusanya ibikoresho bitandukanye bikoreshwa uhereye ku by’amajwi (sonorisation), urubyiniro (stage), amatara, gucunga umutekano n’ibindi byinshi cyane biba byakoreshejwe ahabera igitaramo n’ahabereye igitaramo ubwaho.

AIRTEL

Ibi bitaramo bitwara imyiteguro ihagije

 Ushobora no kuvuga ku bandi bantu b’ingenzi muri ibi bitaramo, abo ni aba MC, band ifasha abahanzi mu gucuranga no kubunganira ku majwi, umuvangamiziki, abakora protocole n’ibindi byose Airtel iba yishyuye kandi byose bigategurwa gutya ku gitaramo kitagamije kwishyuza abantu. Iyi ni impamvu ikomeye mvuga koi bi bitaramo ari iby’agaciro ku muziki nyarwanda kuko bihuza abahanzi n’abafana babo mu buryo bworoshye mu gihe baramutse bashatse kubikora ku giti cyabo byaba ari akazi katoroshye.

2. Abafana b’intamenyekana babyungukiramo

Ikindi kigaragaza ko ibi bitaramo ari inkingi mu muziki, ni uburyo biba byoroheye abantu b’ingeri zose kubyitabira. Hari abantu bakunda umuziki ariko batoroherwa no kwitabira ibitaramo bitewe n’ubushobozi, cyangwa se bakaba ari abana bato badashobora kujya mu bitaramo bisanzwe bikunze kuba mu ijoro. Ibitaramo nk’ibi bya Airtel Muzika biba ku myanywa y’ihangu abantu bose bakabasha kuza kwishimana n’abahanzi bakunda. Nibyo bitaramo byonyine ubonamo ishusho y’umufana nyawe, uciye bugufi, uwifashije, umwana , umusaza, urubyiruko, bose kandi bafite morale utapfa gusanga muri ibi bitaramo bindi abahanzi bategura byishyuzwa. Abo bantu rero batabasha kwishyura ibitaramo kandi nabo bakunda gutarama, uba ari umwanya mwiza wo guhura n’abahanzi.

AIRTEL

 

Hari benshi batabasha kwigondera kuza mu bitaramo bikomeye i Kigali Airtel yahaye ibihe byiza

Riderman we ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo i Nyamasheke, yabajijwe impamvu abahanzi ku giti cyabo badakunze gutaramira abafana babo bo mu bice by’intara, yatangaje ko atari uko batabyifuza ko ahubwo biterwa n’uko mu Rwanda nta mazu menshi ahari y’ibitaramo ndetse n’ibikoresho by’amajwi. Yahise aboneraho gushimira Airtel yari yashyize imbaraga mu gutegura buri kintu kijyanye n’iki gitaramo ashishikariza abayobozi b’uturere gushakisha amazu y’imyidagaduro n’ibikoresho bishobora gutuma abaturage bagerwaho n’imyidagaduro baba bashaka.

3. Ni umwanya mwiza wo kwigaragaza ku bandi bari kwinjira mu myidagaduro

Duhereye kuri Sebeya Band, nibo bafashije abahanzi gucuranga no kuririmba muri Airtel Muzika Tours, aya ni amahirwe baba babonye yo kwiyereka abantu no kwerekana icyo bashoboye. Ni abahanga gusa ibi ntibiba bihagije mu muziki, niyo mpamvu iyo babonye amahirwe yo gukorana n’abahanzi nka Meddy na Riderman bamaze kugira amazina aremereye mu muziki nyarwanda, ni nko guherezwa ngo wikoreremo, ni ahabo ho kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Ni bacye cyane baba bafite ayo mahirwe yo guhabwa akazi mu bitaramo nk’ibi bikomeye, dore ko iyi band imaze gukora mu bitaramo bikomeye byinshi.

Aya ni amahirwe no kuri Sebeya Band ikiri gushakisha inzira mu muziki nyarwanda

 AIRTEL

DJ Phil Peter 

MC Brian ntamenyerewe cyane mu bashyushyarugamba bo mu Rwanda ariko aho ageze harashimishije

AIRTEL

MC Buryohe niwe wayoboye ibi bitaramo byose

Abandi ni nka MC Brian, uyu musore ukiri muto yagaragaje ubuhanga mu bijyanye no gushyushya imbaga, izina rye riracyafite urugendo mu mazina azwi mu bashyushyarugamba bo mu Rwanda ariko kubasha kwigaragaza mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu ni intambwe ikomeye.  Abandi ni MC Buryohe wari unayoboye iki gitaramo, nawe ni umwe mu ba MC bari kuzamuka neza, ndetse na Phil Peter uri kuzamura izina rye mu bavangamiziki. Ibi byiciro byose tuvuze biba bikeneye ibitaramo nka Airtel Muzika kugira ngo bamenyekane no mu bice bitari Kigali.

4. Bishyira abahanzi ku munzani

Ubwo twaganiraga na Khalfan, ni umwe mu baririmbaga mu bitaramo bya Airtel Muzika, yadutangarije ko yatunguwe cyane n’uburyo yakiriwe. Uburyo abantu bari bazi indirimbo aririmba ngo ntiyakekaga ko biri ku rwego biriho. Ibi kandi si kuri Khalfan gusa, yaba Riderman cyangwa Meddy, bose bafite uburyo bagiye bakirwa muri buri gace bataramiyemo kandi bikanabereka urwego umuziki wabo uriho, ni mu gihe baramutse bagumye muri Kigali gusa batabasha kumenya urwego umuziki wabo uriho mu bice by’intara.

AIRTEL

Abafana bagaragariza abahanzi urwego ibihangano byabo byakirwa

Baramutse batazi Riderman ntibazamura ibiganza gutya

 By’umwihariko kuri Meddy, yagiye asohora indirimbo nyinshi aho agereye muri Amerika ariko kumenya mu by’ukuri uko zakiriwe mu Rwanda byagarukiraga ku mbuga nkoranyambaga. Airtel Muzika yamubereye umwanya mwiza wo guhura n’abafana be ndetse no kurebesha amaso urwego umuziki we ukunzweho yaba mu bice by’umujyi ndetse n’icyaro.

5. Airtel Muzika ishobora kuzageza umuziki inyarwanda ku rwego rwisumbuyeho

Iyi ni gahunda yatangijwe kandi izakomeza, n’ubwo Airtel iba ishaka kumenyekanisha serivisi zayo no kwiyegereza abakiliya bayo mu mpande zose z’igihugu, birangira bigize inyungu nyinshi ku ruhande rw’umuziki nyarwanda. Ibitaramo nk’ibi n’ibindi byose Airtel igiramo uruhare, ni iby’ingenzi cyane ukurikije uburyo gutegura ibitaramo mu Rwanda bikunze guhangayikisha abahanzi cyane bitewe n’imvune zibamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND