RFL
Kigali

SEBURIKOKO48: Siperansiya yongeye gushwana na Sebu, Rulinda ashimira cyane Setako

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2017 12:16
1


Mu gice gishya cya 48 cya filime y’uruhererekane ya Seburikoko, tubonamo Siperansiya ashwana n’umugabo we Seburikoko aho yamushinjaga kumuca inyuma. Tubonamo Rulinda yishimye cyane kubera umukozi we Setako.



Siperansiya tumubona aganira na Setako, akabwirwa ko Sebu yaraye kwa Mukamana. Siperansiya ahita arakara cyane ndetse amarira akamutemba ku matama. Muri iki gice, tubonamo Sebu agera iwe mu rugo, akemerera umugore we ko avuye kwa Mukamana ariko akaba yagiyeyo ngo agiye kumutira matora yo Mutoni azararaho avuye i Kigali. Siperansiya yanga kubyemera, akavuga ko Sebu yamuciye inyuma ndetse ahita azabiranwa n’uburakari hafi kumukibita.

Image result for Seburikoko amakuru Siperansiya

Rulinda we tumubona yishimye ari kumwe n’umukozi we Setako aho amubwira ko kuva yabaho ari bwo bwa mbere amukoreye ikintu kiza. Inkomoko y'ibi byishimo bya Rulinda ushobora kwibaza iyo ari yo. Rulinda yageze ku iduka rye asanga harafunze, agiye kumva yumva Setako arimo arabwira abaturage ko akabari ka Rulinda kazanye ibintu byinshi kandi byiza. Rulinda ahita amwenyura ndetse akabwira Setako ko iyo aba afite amafranga ngo yari kumugurira kamwe. Kadogo we yiyemeje guhangana na Rulinda akamwambura imitungo y’iwabo yose bigaruriye, ubundi agahamo Sebu kimwe na cya kabiri, nawe akamushyingira Mutoni.

Filime Seburikoko ikorwa na Afrifame Pictures ikaba ivuga ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage bo mu cyaro mu kwigisha abaturage uko umuntu ashobora kwiteza imbere. Ni filime ikunzwe n’umubare munini w’abanyarwanda ikaba itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa Gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’).

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 48 CYA FILIME SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ngabo6 years ago
    iyi film ni nziza cyane ndayikunda pe kd nabandi benshi mbona bayikunda. gusa nabasabaga ko mwadushakira episode ya 44 kuko ntago iri kuri YouTube murakoze!!





Inyarwanda BACKGROUND