RFL
Kigali

Songa Isaie yatsinze “hat-trick” afasha Police FC kunyagira Amagaju FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/10/2017 19:32
0


Rutahizamu w’ikipe ya Police FC Songa Isaie yayifashije kunyagira Amagaju FC ibitego 4-1 atsinda ibitego bitatu wenyine mu mukino (hat-trick). Uyu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri iki Cyumweru.



Songa Isaie yafunguye amazamu ku munota wa mbere (1’), ashyiramo ikindi ku munota wa 18’, aza gushyiramo agashinguracumu ku  munota wa 54’ w’umukino. Igitego cyabaye icya kabiri mu mukino cyatsinzwe na Mwizerwa Amin ku munota wa 3’ w’umukino.

Iki gitego cyatumye akomeza guhagarara neza kuko kugeza ubu, Mwizerwa Amin amaze gutanga imipira ibiri ibyara ibitego ndetse akagira n’igitego kimwe.

Igitego cy’impozamarira cy'Amagaju FC cyatsinzwe na Ndizeye Dieudonne ku munota wa 75’ bivuye mu ishoti rikomeye yateye Nzarora Marcel akabura uko abyifatamo.

Seninga Innocent wakiriye, yakoze impinduka ebyiri (2) mu bakinnyi 11 yakoresheje atsinda Mukura Victory Sport mu mpera z’icyumweru gishize. Biramahire Abeddy Christophe na Mwizerwa Amin bari bagiyemo basimbuye bakanatanga umusaruro, kuri ubu babanje mu kibuga bituma Usabimana Olivier na Manishimwe Yves babanza hanze.

Ku ruhande rwa Nduwimana Pabro utoza Amagaju FC we ameze neza kuko ntaratakaza umukino ndetse aramutse acyuye amanota atatu yarara ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda (9).

Mu buryo bwe akinamo (game system) ya 4:3:3 ntabwo buhinduka kuri iki Cyumweru kuko abakinnyi be nta mpinduka zigaragara yakoze mu bijyanye n’imikinire.

Mu gusimbuza, Seninga Innocent yakuyemo Songa Isaie wari umaze gutsinda ibitego bitatu (Hat-trick) ashyiramo Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 54’. Nsengiyumva Moustapha yinjiye mu kibuga ku munota wa 59’ asimbuye Muzerwa Amin watsinze igitego ku munota wa gatatu (3’) mu gihe Nzabanita David yasimbuwe na Ngendahimana Eric umukino ugeze mu mahina.

Ku ruhande rwa Nduwimana Pabro, yatangiye akuramo umunyezamu Twagirimana Pacifique wari umaze kwinjizwa ibitego bitatu amusimbuza Muhawenayo Gad ku munota wa 33’, Yumba Kaite asimburwa na Munezero Dieudonne 11 naho Ndayishimiye Dieudonne asimbura Habimana Hassan.

Police FC yateye koruneri esheshatu (6) kuri enye (4). Police FC kandi yakoze amakosa umunani (8) kuri atanu (5) y’Amagaju FC. Muri aya makosa niho Nizeyimana Mirafa yaboneye ikarita y’umuhondo ku munota wa 36’ mbere ya Habimana Hussein wayihawe ku munota wa 82’. Ibi bivuze ko Nizeyimana Mirafa yagize ikarita ya kabiri y’umuhondo mu gihe yabona indi yazasiba umukino uzakurikira iwo azaba yayiboneyeho.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Habimana Hussein Eto’o 20, Twagizimana Fabrice (C, 6), Nizeyimana Mirafa 4, Mwizerwa Amin 17,Nzabanita 5David 16, Mico Justin 8, Songa Isaie 9 na Biramahire Abeddy 23.

Abasimbura: Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Munezero Fiston 2, Muvandimwe JMV 12, Umwungeri Patrick 5, Ngendahimana Eric 24,, Nsengiyumva Moustapha 11 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.

Amagaju FC XI: Twagirimana Pacifique (GK, 18), Buregeya Rodrigue 16, Hakizimana Hussein 3, Celestin Niyokwizerwa 21, Yumba Kaite 10, Ndikumana Tresor 4, Shaban Hussein Chabalala9, Habimana Hassan 7, Ndizeye Innocent 5 na Aman Mugisho Mukeshi 17

Abasimbura: Muhawenayo Gad (GK, 1), Ndayishimiye Dieudonne 15, Dusabe Jean Claude 6, Bisangwa Jean Luc 12, Munezero Dieudonne 11, Irakoze Gabriel 8 na Nsengiyumva Djafar 14

Dore uko imikino y’umunsi wa 3 yarangiye:

Kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017

FT: APR FC 2-1AS Kigali 

Kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017

-Bugesera FC 1-0 Rayon Sports 

-Etincelles FC 1-1 Mukura Victory Sport 

-Espoir FC  0-0 Sunirise FC 

-Kirehe FC 1-0 Musanze FC 

Ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017

-Police FC 4-1 Amagaju FC

-Gicumbi FC 2-1 FC Marines 

-Miroplast FC 2-1 Kiyovu Sport 

Songa Isaie mu kirere yishimira igitego

Songa Isaie mu kirere yishimira igitego

Mwizerwa Amini amaze kugwiza imipira ibiri ibyara ibitego kongeraho igitego kimwe

Mwizerwa Amini amaze kugwiza imipira ibiri ibyara ibitego kongeraho igitego kimwe mu mikino ibiri

Police Fc bishimira igitego

Police Fc bishimira igitego

Police FC imaze kwinjiza ibitego birindwi (7) ikaba imaze kwinjizwa ibitego bitanu (5)

Police FC imaze kwinjiza ibitego birindwi (7) ikaba imaze kwinjizwa ibitego bitanu (5)

Songa Isaie amaze gutsinda ibitego bine (4) mu mikino itatu (3)

Songa Isaie amaze gutsinda ibitego bine (4) mu mikino itatu (3)

Nduwimana Pabro n'abahungu be bari bumiwe

Nduwimana Pabro n'abahungu be bari bumiwe 

Ishimwe Issa Zappy hagati mu bakinnyi b'Amagaju FC Ishimwe Issa Zappy hagati mu bakinnyi b'Amagaju FC 

Mico Justin (8) ashaka umupira

Mico Justin (8) ashaka umupira 

Niyokwizerwa Celestin atangira Songa Isaie

Songa Isaie  yishimira igitego cye cya mbere muri shampiyona

Niyokwizerwa Celestin atangira Songa Isaie

Abafana b'Amagaju FC

Abafana b'Amagaju FC

Mwizerwa Amin 17 umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi minsi

Mwizerwa Amin 17 umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi minsi

Mwizerwa Amin 17 umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi minsi

Igitego cya Somga Isaie

Igitego cya Somga Isaie

Nzabanita David 16 wavuye muri Bugesera FC  nawe yitwaye neza

Nzabanita David 16 wavuye muri Bugesera FC  nawe yitwaye neza

Abakinnyi b'Amagaju FC bibaza ibiri kubabaho

Abakinnyi b'Amagaju FC bibaza ibiri kubabaho

Twagirimana Pacifique umunyezamu w'Amagaju FC ubwo yari amaze kurya ibitego bitatu

Twagirimana Pacifique umunyezamu w'Amagaju FC ubwo yari amaze kurya ibitego bitatu yahise asimburwa

Biramahire Abeddy azamukana umupira

bira

Biramahire Abeddy azamukana umupira 

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo

Nshimiye Joseph "Team Manager" wa AS Kigali

Nshimiye Joseph "Team Manager" wa AS Kigali

Uwamahoro Tharcille Latif umunyamabanga wa FERWAFA (ubanza iburyo) kumwe n'abayobozi bakomeye muri Polisi y'igihugu

Uwamahoro Tharcille Latif umunyamabanga wa FERWAFA (ubanza iburyo) kumwe n'abayobozi bakomeye muri Polisi y'igihugu

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

Abafana ba Police FC

Abafana ba Police FC bari biganjemo aba APR FC

 Seninga Innocent atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Seninga Innocent atanga amabwiriza ku bakinnyi be 

Songa Isaie ubu niwe ufite ibitego byinshi (4)

Songa Isaie ubu niwe ufite ibitego byinshi (4)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND