Uwagaba Joseph Caleb ni umusore wabayeho umujyanama w'umuhanzi Papa Emile wamamaye mu ndirimbo 'Mbayeho' nyuma baza gutandukana. Uyu musore yatunguye umukunzi we Mucyo Sabine amuterera ivi.
Uwagaba Joseph Caleb ni umwe mu bakunze gufasha cyane abahanzi ba Gospel mu bikorwa byabo by'umuziki by'umwihariko mu bitaramo bategura aho abafasha nk'umuhuzabikorwa. Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 mu birori byabereye ku Kimihurura kuri Kings Guest house ni bwo Uwagaba Caleb yateye ivi.
Ni mu birori Uwagaba Caleb yari yatumiyemo inshuti ze za hafi zirimo abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho twavugamo; Tonzi, Kavutse Olivier uyobora Beauty For Ashes, Eddy Mico, Satura, Arsene Tuyi, Brian Blessed, Claire Ikirezi uririmbana na musaza we Pastor Gaby, Stella Manishimwe n'abandi. Hari kandi abo biganye n'abandi bafite aho bahurira na Gospel.
Uwagaba Joseph Caleb wari wambaye imyenda y'umweru, yapfukamye hasi asaba umukunzi we Mucyo Sabine wari wambaye ikanzu y'ubururu ko yamubera umugore. Ibi byari biri mu nyandiko ku dupapuro twari dufitwe na Uwabaga Caleb hamwe n'abakobwa bari kumwe aho utwo dupapuro twari twanditseho ngo 'Will you Marry me?'. Mucyo Sabine yatunguwe cyane dore ko yaje azi ko aje mu birori byateguwe n'inshuti yabo Diana Kamugisha wari wakoreye umwana we ibirori by'isabukuru, birangira aterewe ivi na Caleb Uwagaba bamaze imyaka ibiri n'igice bakundana ndetse bakaba basengana muri Bethesda Holy church ahazwi nko kwa Bishop Rugamba Albert.
REBA HANO MUCYO SABINE ARIMO KURIRA
Ubwo Uwagaba Caleb yateraga ivi
Hashije nk'iminota itatu Mucyo Sabine atari yabwira YEGO Uwagaba Joseph. Uyu mukobwa agikubita amaso umukunzi we ubwo yari yateye ivi dore ko Mc Becky yari yasabye Sabine guhumiriza we na bagenzi be bari bahuriye mu mukino wo gutombora, yabuze aho akwirwa nuko apfukama hasi biratinda. Nyuma yaje guhaguruka, amasoni ubona ari menshi mu maso ariko avanze n'ibyishimo, nuko abwira YEGO umukunzi we barahoberana, Caleb Uwagaba ahita amwambika impeta y'urukundo (Fiançailles), ibirori bitangira ubwo, abari aho bavuza impundu n'amashyi menshi. Uwagaba Joseph Caleb na we wabonaga asa nk'ufite ubwoba, yahise atekana atangira kumwenyura.
Uwagaba Caleb Joseph yambika umukunzi we impeta y'urukundo
Mucyo Sabine yaje gufata gitari ya Arsene Tuyi nuko acurangira abari aho, abantu bose batangazwa n'umuhanga afite mu gukirigita gitari ukongeraho n'ijwi ryiza afite. Mu rwenya rwinshi bamwe bahise bongorerana bavuga ko Uwagaba Caleb abonye umuhanzi udasanzwe agiye kubera umujyanama. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Uwagaba Joseph Caleb yavuze ko Mucyo Sabine akunze kwita One in a million bamaze imyaka ibiri n'igice bakundana.
REBA HANO MUCYO SABINE ARIRIMBIRA UMUKUNZI WE CALEB
Ni iki Uwagaba Caleb Joseph yakundiye Mucyo Sabine?
Uwagaba Joseph Caleb uherutse gutangariza Inyarwanda.com ko yari umuraperi akaza kubivamo burundu kubera igikomere yatewe, yakomeje avuga ko yishimiye cyane kuba Mucyo Sabine yamwemereye kumubera umugore. Inyarwanda.com yamubajije icyo yamukundiye kugira ngo abe ari we atoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, adutangariza ko iyo yitegereje icyo yamukundiye bimugora kukibona, gusa ngo Mucyo Sabine ni we yari akeneye mu buzima bwe kuko yasanze bazuzuzanya mu nshingano ze zose no mu ivugabutumwa. Twamubajije igihe bazakorera ubukwe, avuga ko ari umwaka utaha. Yagize ati:
Mucyo Sabine, tumaranye imyaka ibiri n’igice dukundana. Mucyo rero iyo ndebye icyo namukundiye ndakibura, mu by’ukuri nasanze ari we nari nkeneye mu buzima bwanjye. Muri principe zanjye numvaga ko niba mfite inzozi ngomba gushaka unyuzuza mu nshingano, nassanze rero Sabine ari we wanyuzuza, afite urukundo nari nkeneye! Ubukwe ni umwaka utaha.
REBA AMAFOTO
Uwagaba Caleb yitegereza impeta agiye kwambika umukunzi we
Tonzi yari muri ibi birori
Kavutse wo muri B4A yaririmbye Yesu ni sawa
Umunyamakuru Rene Hubert na Christ Mwungura uzwi nka Reagan muri filime The Power of message
Claire Ikirezi yatangariye bikomeye ibibaye kuri Mucyo Sabine
Ev Becy ni we wayoboye ibi birori
Stella Manishimwe yari kumwe n'umugabo we
Ese Sabine ushobora kumbera umugore ?,... Caleb
Abantu benshi bari bigize abanyamakuru ngo babone inkuru bajya gutanga
Yamwambitse impeta y'urukundo
Yamurebye mu maso ngo arebe niba abyishimiye
Guhoberana kuri aha,.. urukundo ruraryoha
Arsene Tuyi na Eddie Mico baririmbye muri ibi birori
Mucyo Sabine azi gucuranga gitari
Nawe urabyumva 'Manager' wakundanye n'umuhanzikazi
Diana Kamugisha yahaye umugisha iyi 'Couple'
Birumvikana ifoto y'urwibutso ntabwo yari kubura
Inshuti za Mucyo Sabine zimubwira ziti 'Congratulations'
Ev Caleb na Sabine bamaze igihe bakundana mu buryo bw'ibanga
Mucyo Sabine ni umwe mu bashinzwe Protocol muri Bethesda Holy church
REBA HANO UBWO UWAGABA CALEB YATERAGA IVI
TANGA IGITECYEREZO