RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa yageze mu Bushinwa aho agiye guhatanira ikamba muri Miss World 2017 -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/10/2017 11:29
0


Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa nyuma y’uruzinduko rw’akazi yatangiye tariki 24/9 ku mugabane w’Uburayi aho yari muri gahunda yo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda kuri ubu yamaze kugera mu Bushinwa aho agiye guhatanira ikamba rya Miss World 2017.



Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 ahagana saa mbiri za mugitondo nibwo Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yari ageze ku kibuga cy’indege cya Guangzhou mu magepfo y’Ubushinwa ahagiye kubera irushanwa rya Miss World 2017 akaba yakiriwe nabategura irushanwa bakahava bakerekeza kuri hotel  Oasis O.City Hotel (izwi nka Black Forest) mu mujyi wa Shenzhen aho bagiye kumara iminsi mike mbere yuko berekeza no muyindi migi igize Ubushinwa nkuko biteganyijwe muri gahunda ndende bafite.

Abakobwa benshi bamaze kuhagera dore ko muri 130 bari bategerejwe abenshi muri bo bamaze kuhagera.twibukiranye ko guha amahirwe miss rwanda 2017 biri gukorerwa kuri facebook ya miss world ndetse no kuri website ya miss world aho ujyaho ugakurikiza amabwiriza. Naho Itariki yo gutangaza miss world 2017  ikaba ari 18 Ugushyingo 2017 .

REBA AMAFOTO:

miss Elsamiss rwanda

Miss Elsa akigera mu Bushinwamiss rwandamiss rwandaMiss Elsa yajyanye ibendera ry'igihugu

AMAFOTO: Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND