Iri tsinda rishyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'amakuru yavugwaga ko abahanzi barigize baba bagiye gutandukana buri wese agaca inzira ye.
Urban Boys imaze iminsi ivugwamo ibazo bishingiye ku guterana amagambo hagati y’abayigize. Abakurikiranira ibya muzika y’iri tsinda bemeza ko riri mu marembera ariko kugeza ubu abarigize ntibashaka kwerura ko bafite gahunda yo gutandukana.
Ubwo iyi ndirimbo bakoranye na Kitoko kuri ubu ubarizwa mu Bwongereza yajyaga hanze, umwe mu bagize iri tsinda Humble G yabwiye Inyarwanda.Com ko ntacyo bashaka gutangaza ku bivugwa mu itsinda rye. ”Iyo uri ku isi uravugwa byaba byo cyangwa atari byo, hari igihe natwe dukosa ariko ibyo gutandukana abantu bavuga twe ntacyo dushaka kubivugaho. Abavuga nibavuge sinzi icyo bashingiraho mu gihe twe turi kugaragaza ibikorwa kandi turi kumwe.” Humble G.
Itisnda rya Urban Boys
Iyi ndirimbo Humble G ahamya ko yakabaye ikimenyetso cy'uko iri tsinda rihari.“Bibaye ko dutandukana twabivuga kandi twabimenyesha abanyarwanda igihe tutaravuga rero barindire n'ababivuga ndakeka ko bakabaye bategereje icyo ba nyiri ubwite bivugira kandi ndibaza ko ntawe turabwira ko twatandukanye.”
Iyi ndirimbo nshya ya Urban Boys na Kitoko yakorewe muri 'Monster Records' mbere y'uko Kitoko. Urban Boys, yemeza ko bamaze gufata amashusho yayo ndetse hakaba hari n'icyizere ko amashusho yayo ajya hanze vuba aha cyane ko imirimo yo kuyafata yarangiye.
Kanda aha wumve indirimo 'I MISS YOU' ya Urban Boys na Kitoko
TANGA IGITECYEREZO