RFL
Kigali

Uyu munsi ni umusi mpuzamahanga w’ibarurishamibare: bimwe mu byaranze uyu musi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/10/2017 9:40
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 42 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 72 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1952: Uwari uhagarariye Kenya mu nama y’ubukoroni umwongereza Evelyn Baring yatangaje ko Kenya iri mu bibazo by’umutekano ubwo abari bagize umutwe wa Mau Mau wari uyobowe na Jomo Kenyatta bari batangiye gukora ibikorwa byo kwigisha abanyakenya iby’ubwigenge bwabo. Icyo gihe abayobozi bakuru b’uwo mutwe harimo na Jomo Kenyatta bahise batabwa muri yombi.

1970Siad Barre yatangaje ko Somalia ibaye igihugu kigendera ku mahame ya gisosiyaliste (communisme). Ibyo byatumye iki gihugu gikumirwa na Leta zunze ubumwe za Amerika kuko yo igendera ku matwara ya gicapitaliste (Capitalisme).

1973: Muri Leta zunze ubumwe za Amerika habaye ubwicanyi bwakozwe na perezida  Richard Nixon akaba yararashe  abanyamategeko Elliot Richardson  n’uwari umwungirije William Ruckelshaus nyuma y’uko banze kurasa uwari uhagarariye ikirego perezida yaregwagamo cyo gusambanya umukozi wo muri perezidansi   Archibald Cox,  nawe akaba yaraje kuraswa na Robert Bork.

1982: Umuvundo udasanzwe waguyemo abafana 66 bari bitabiriye umukinno wa UEFA Cup wahuzaga FC Spartak Moscow na HFC Haarlem.

2011: Mu myivumbagatanyo yaberaga muri Libya, abivumbagatanyaga babifashijwemo n’ingabo z’ubufaransa bakuye Muammar Gaddafi  aho yari yihishe mu mujyi wa Sirte akaba yarahise yicwa yicwa nyuma y’amasaha macye afashwe.

Abantu  bavutse uyu munsi:

1951: Claudio Ranieri, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1965: Jil Caplan, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umufaransa nibwo yavutse.

1971: Snoop Dogg Dogg ubu wahinduye amazina akitwa Snoop Lion, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Eddie Jones, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977: Matt Jansen, umukinnyi wa football w’umwongereza nibwo yavutse.

1982: Francisco Javier Rodríguez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1984: Florent Sinama Pongolle, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1985: Dominic McGuire, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu  munsi:

1964: Herbert Hoover, perezida wa 31 wa Amerika yaratabarutse ku myaka 90 y’amavuko.

1984: Carl Ferdinand Cori, umuhanga mu binyabuzima n’ubutabire w’umunya Czech akaba n’umuhanga mu bumenyi bw’udukoko dutera indwara, akaba ariwe wavumbuye udukoko two mu bwoko bwa Cori akaba yaranabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse ku myaka 88 y’amavuko.

2011: Muammar Gaddafi, Perezida wa Libya yaratabarutse ku myaka 69 y’amavuko.

2011: Mutassim Gaddafi, uwayoboraga ingabo muri Libya akaba yari umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko.

2012:John McConnell, umunyamerika washyizeho umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku butaka ku isi yaratabarutse, ku myaka 97 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umusi mpuzamahanga wahariwe indwara y’amagufa ku isi (World Osteoporosis Day)

Uyu munsi ni umusi mpuzamahanga w’ibarurishamibare (World Statistics Day)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND