RFL
Kigali

Bruce Melody, Jay Polly na Ama G The Black mu nzira zo kujya gutaramira mu Bwongereza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/10/2017 17:52
3


Aya ni amakuru yatangiye gukwirakwira mu bantu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017, aba basore bakaba bari mu nzira zo kujya gutaramira mu Bwongereza mu mujyi wa London.



Amakuru yo kujya mu Bwongereza kuri aba bahanzi arahamya ko bazaba bagiye mu gitaramo giteganyijwe tariki 4 Ugushyingo 2017, kuri ubu bakaba baramaze kumvikana n'abagiye kubajyana ndetse bakaba bari mu minsi ya nyuma yo gushaka ibyangombwa bibemerera kwinjira mu Bwongereza.

AMAG THE BLACKAma G The Black na Jay Polly bagiye kwerekeza mu Bwongereza

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.Com ni uko aba bahanzi uko ari batatu; Ama G The Black, Jay Polly ndetse na Bruce Melody basabwe kohereza mu Bwongereza video bifashe bamamaza iki gitaramo icyakora iyo ukurikiranye neza usanga aba basore basabwe kugira aya makuru ibanga cyane ko muri bose ntawushaka kugira icyo avuga kuri iyi nkuru.

Bruce MelodieBruce Melody nawe arajya mu Bwongereza

Umunyamakuru wa Inyarwanda wagerageje kuvugana n’aba bahanzi bose birindaga kugira byinshi batangaza bagahitamo kumubwira ko nta makuru bafite kuri ibi bintu icyakora umwe muri bo yabwiye umunyamakuru ko atagira ikintu na kimwe yatangaza gahunda itaranoga ngo ibikenewe byose ngo bagende biboneke, gusa uyu nawe ntiyigeze yifuza gufatwa amajwi cyangwa amashusho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ariko se sha kubeshya mwabigize umwuga koko ubushize muti merody aje canada na chary na nina turategereza amaso ahera mu kirere none murti UK aba UK ubwo mutegereze muzambwira
  • Bull dogg6 years ago
    Ntimukatubeshye UK c bakubwiye ko ari aha hirya Uganda Sha ntakatarorwa icyonzi cyo visa ya UK ibona umugabo igasiba undi
  • janvier6 years ago
    waaaw ni byiza basore banjye





Inyarwanda BACKGROUND