RFL
Kigali

APR FC irakira AS Kigali kuri uyu wa Gatanu ku munsi wa 3 wa shampiyona.(Uko imikino iteye)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/10/2017 12:56
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 nibwo imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona itangizwa n’umukino APR FC yakiramo AS Kigali saa cyenda n’igice (15h30’). Umukino kwinjira amafaranga macye ari igihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW).



Ikipe ya APR FC ifite amanota ane (4), iraba ikina uyu mukino idafite myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel wagize ikibazo cy’imvune mu mukino baheruka kugwamo miswi na FC Marines bakanganya igitego 1-1. APR FC kandi iraba ifite Hakizimana Muhadjili ukubutse mu bihano bitarambiranye yari yahawe akaza gusaba imbabazi.

AS Kigali izaba ikina umukino wayo wa Gatatu iri kuri sitade ya Kigali kuko umukino ufungura shampiyona yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mbere yo gutsinda Miroplast FC ibitego 2-0 ku munsi wa kabiri.

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro (5000 FRW/VIP), ibihumbi bibiri ahegereye iyi myanya (2000 FRW) n’igihumbi ahasigaye hose (1000 FRW).

Imanishimwe Emmanuel ntazakina uyu mukino kubera ikibazo cy'imvune kizamara ukwezi

Imanishimwe Emmanuel ntazakina uyu mukino kubera ikibazo cy'imvune kizamara ukwezi

Hakizimana Muhadjili yababariwe ku buryo azitabawa ahura na AS Kigali

Hakizimana Muhadjili yababariwe ku buryo azitabazwa ahura na AS Kigali yanyuzemo yihuta

Nyuma y’uyu mukino w’amakipe anganya amanota kuri ubu, umunsi wa gatatu uzakomeza kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017, ubwo ikipe ya Bugesera FC izaba yakira Rayon Sports i Nyamata saa Cyenda n’igice (15h30’), Etincelles FC izaba yakira Mukura Victory Sport kuri sitade Umuganda, Espoir FC yakire Sunrise FC mu Bugarama naho Kirehe FC iheruka gutsindwa n’Amagaju FC  (2-0) bazaba bakira FC Musanze iheruka gutsinda Bugesera FC (1-0).

Ku Cyumweru kandi nibwo hazaba imikino itatu (3) isoza umunsi wa gatatu. Police FC izaba yakira Amagaju FC ku kibuga cya Kicukiro saa cyenda n’igice (15h30’), Gicumbi FC i Gicumbi izaba yakira FC Marines mu gihe Miroplast FC izaba yisobanura na Kiyovu Sport i Gikondo kwa Mironko.

Dore uko imikino y’umunsi wa 3 iteye:

Kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017

-APR FC vs AS Kigali (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017

-Bugesera FC vs Rayon Sports (Nyamata, 15h30’)

-Etincelles FC vs Mukura Victory Sport (Stade Umuganda, 15h30’)

-Espoir FC  vs Sunirise FC (Rusizi, 15h30’)

-Kirehe FC  vs Musanze FC (Nyakarambi, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017

-Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro, 15h30’)

-Gicumbi FC vs FC Marines (Gicumbi, 15h30’)

-Miroplast FC vs Kiyovu Sport (Mironko Pitch, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND