Umuhanzi Jado Sinza wamenyekaniye mu ndirimbo 'Nabaho' agiye kumurika album ye ya mbere yise 'Nabaho' mu gitaramo kizaba tariki 5/11/2017 kikabera ku Gisozi kuri Dove Hotel, kwinjira akaba ari ubuntu.
Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, muri iki gitaramo Jado Sinza azaba ari kumwe na New Melody, kolari Siloam na Bosco Nshuti. Jado Sinza ni umusore ukizamuka mu muziki wa Gospel akaba akunzwe cyane mu ndirimbo yise 'Nabaho' aho aririmbamo ko kuva yabaho atari yabona umuntu umeze nka Yesu. Twabibutsa ko uyu musore ageze kure imyiteguro y'igitaramo kizaba ku itariki ya 05 Ugushyingo 2017 aho azaba amurika album ye ya mbere. Yahamagariye abantu bose kuzifatanya nawe.
Jado Sinza avuga ko azaba ari umwanya wo gusabana n'Imana
REBA HANO 'NABAHO' YA JADO SINZA
TANGA IGITECYEREZO