RFL
Kigali

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/10/2017 8:38
8


Mu minsi ishize ni bwo inkuru zabaye kimomo ko Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara akenda ko kogana ku mazi ubwo yari mu irushanwa rya Miss Earth 2017 bageze ku cyiciro cyo kumurika imyambaro yo ku bwogero rusange. Kuri ubu uyu mukobwa yongeye kwanga kwambara nk’iyi myenda.



Miss Igisabo yanze kongera kwambara iyi myambaro ubwo bari bageze ku cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze muri aya marushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, aho abagize akanama nkemurampaka bagombaga guhitamo umukobwa uteye neza nyuma yuko batambutse imbere yabo bambaye utwenda tw’imbere. Uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga rya Miss Earth yirinze kwambara utu twenda ahubwo ahitamo kurenzaho agakenyero.

Aganira na Inyarwanda.com Miss Igisabo yabwiye Inyarwanda.com ko yari yarabwiye abategura aya marushanwa ko atazigera yambara iyi myambaro cyane ko bitajyanye n’umuco w’igihugu avukamo, bitewe rero nuko bubaha umuco bamwemereye kwitabira aya marushanwa kandi bazi ko atazambara iyi myambaro igenderwaho.

miss honorine

Miss Igisabo ni uku yaserutse yambaye mu gihe abandi bambaraga utwenda tw'imbere

Miss Uwase Hirwa Honorine Igisabo kandi yabwiye umunyamakuru ko nubwo iri ryari ijonjora ry’ibanze ntawigeze avamo cyane ko amanota bahawe byose bizamenyekana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa riri kubera muri Philippines tariki 4 Ugushyingo 2017.

miss honorine

miss honorinemiss honorineAbakobwa bahatanye na Honorine ni uku bari bambaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • misago thierry6 years ago
    none yatiny,iki ugira ubundi hoho yambaye izikwiye mur africa twishwe nukwitinya gusa niwe mbona yarakwiye gutaha ikamba nikeza cane
  • Kambakamba6 years ago
    Uyu mukobwa ni ikigoryi. ubundi se buriya bwo yahishe iki? arrrrrhhhhh!!!!
  • bo6 years ago
    ndabona ubutumwa bwa vanessa yarabwumvishe nubwo abikoz irushanwa rirangiye gusa abamiss bo kudusebya gutya mujye muguma murugo bigaragara ko mudasobanukiwe naya marushanwa
  • Patrick6 years ago
    Erega ariyizi kuko abakobwa ba africa abenshi bafite inkomvu cyanya uruhu rwishwe nubuheri kubera ubuzima bubi baciyemo wasanga yaranze kwiteza rubanda
  • Rukundo6 years ago
    Ubundi hano hagimbaga kujya HABIBA kandi yari gutsinda akanakora ibikenewe byose, yakwanga kuri last choice bakohereza pacy cg nana_supersexy bakadukura muri iki gisebo
  • aliette nacky campbelle6 years ago
    salt sis ni kk umuco ntugacike
  • jj6 years ago
    Sha ikigisabo atatwrretse araduhemukiye nakariya kantu yakinzeho uwagakata nurwembe
  • Marthe Nyirahakizimana6 years ago
    Hirwa Honorine gisabo agomba kwimakaza indangagaciro nakirazira by,'umuco nyarwanda (umuco dusangiye uraturanga)





Inyarwanda BACKGROUND