RFL
Kigali

HUYE:Mani Martin yakoze igitaramo gisimbura icyo yasubitse mu myaka 9 ishize nyuma yo kugira ibyago

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2017 16:08
1


Mani Martin muri iyi minsi ari kuzenguruka ibice binyuranye by’igihugu akora ibitaramo bigamije kumurikira abakunzi ba muzika ye Album ye nshya ‘Afro’ ibitaramo azasoreza mu cyo azakorera mu mujyi wa Kigali tariki 4 Ugushyingo 2017 muri Serena Hotel, mu mpera z’icyumweru turangije ni bwo yakoreye i Huye igitaramo gisobanuye byinshi ku buzi



Mani Martin ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 ni bwo yataramiraga mu mujyi wa Huye igitaramo cyabereye mu nzi mberabyombi y’akarere ka Huye. Ubwo yari ku rubyiniro Mani Martin yafashe akanya araceceka ahita abwira abafana be ko iki gitaramo akoreye i Huye gifitanye amateka n’ubuzima bwe.

Asobanura iby’iki gitaramo Mani Martin yagize ati”Iki gitaramo kirasimbura igitaramo naringiye gukorera muri uyu mujyi wa Huye kikaza gusubikwa nyuma yo kumenya ko mama wanjye yitabye Imana ndi mu modoka nza i Huye gutaramira abafana banjye.” Mani Martin yabwiye abitabiriye igitaramo cye ko iki gitaramo yakoze asanga gisimbura icyo yasubitse ku isegonda rya nyuma kuko yari amaze kumenya ko mama we yitabye Imana.

Mani Martin yatangarije Inyarwanda.com ko igitaramo cye yari yagiteguye muri 2008 muri kaminuza y'u Rwanda nyamara igihe yari mu modoka yerekezayo bamubwira ko mama we yitabye Imana bituma asubika atyo icyo gitaramo. Bityo nyuma y’imyaka icyenda icyo yahakoreye ngo ni igisimbura icyo yasubitse icyo gihe, aha akaba yarahise anagitura umubyeyi we.

mani martinMani Martin ubwo yari mu gitaramo i Huye

Tubibutse ko mbere y'igitaramo cya Kigali giteganyijwe tariki 4 Ugushyingo 2017, Mani Martin agiye gukorera ikindi gitaramo i Rusizi mu mpera z'iki cyumweru tariki 21 Ukwakira 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone6 years ago
    Ese ubwitabire bumeze gute? Ko cash nazo ari iza kwanza ko mutatubwira ????





Inyarwanda BACKGROUND