Muri iyi minsi umuhanzikazi Asinah yasaga n'ucecetse cyane muri muzika, cyane ko nta ndirimbo yari aherutse gushyira hanze yaba mu buryo bw’amajwi cyangwa bw’amashusho. Kuri ubu uyu muhanzikazi arahamya ko atigeze yicara ubusa ahubwo ko yabaga afite byinshi ahugiyemo birimo kureba uko yakora ibintu biremereye kurusha ibyo ari gukora.
Uyu muhanzikazi aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko mu gihe atagaragaraga cyane yaje no kugira ingendo zo kwiga ku iterambere rya muzika mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, usibye ibi ariko ngo hari n’indirimbo yagiye akora ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba ahereye ku yitwa ‘Good’ yamaze gushyira hanze ari kumwe n’umusore uririmba Dancehall witwa Dee Rugs.
Asinah na Dee Rugs bashyize hanze iyi ndirimbo ngo amashusho yayo ni vuba aha
Iyi ndirimbo Asinah yahereyeho ngo ni iya mbere ashyize hanze nyuma y'akanya yihaye, nyuma yayo ngo agiye gushyira hanze izindi nyinshi yagiye akora zikiri mu ma studio. Kuba yahereye kuri iyi ngo ni uko ari yo yari igezweho kuri gahunda ye yo gushyira hanze indirimbo kandi akurikije uko ikoze ngo yizeye ko abanyarwanda bazayikunda. Iyi ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo nayo yarangije kuyafata akaba ateganya ko azajya hanze mu minsi iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO