RFL
Kigali

Asinah uhamya ko atari yicaye ubusa muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo ye nshya –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2017 13:31
6


Muri iyi minsi umuhanzikazi Asinah yasaga n'ucecetse cyane muri muzika, cyane ko nta ndirimbo yari aherutse gushyira hanze yaba mu buryo bw’amajwi cyangwa bw’amashusho. Kuri ubu uyu muhanzikazi arahamya ko atigeze yicara ubusa ahubwo ko yabaga afite byinshi ahugiyemo birimo kureba uko yakora ibintu biremereye kurusha ibyo ari gukora.



Uyu muhanzikazi aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko mu gihe atagaragaraga cyane yaje no kugira ingendo zo kwiga ku iterambere rya muzika mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, usibye ibi ariko ngo hari n’indirimbo yagiye akora ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba ahereye ku yitwa ‘Good’ yamaze gushyira hanze ari kumwe n’umusore uririmba Dancehall witwa Dee Rugs.

asinahAsinah na Dee Rugs bashyize hanze iyi ndirimbo ngo amashusho yayo ni vuba aha

Iyi ndirimbo Asinah yahereyeho ngo ni iya mbere ashyize hanze nyuma y'akanya yihaye, nyuma yayo ngo agiye gushyira hanze izindi nyinshi yagiye akora zikiri mu ma studio. Kuba yahereye kuri iyi ngo ni uko ari yo yari igezweho kuri gahunda ye yo gushyira hanze indirimbo kandi akurikije uko ikoze ngo yizeye ko abanyarwanda bazayikunda. Iyi ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo nayo yarangije kuyafata akaba ateganya ko azajya hanze mu minsi iri imbere. 

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA ASINAH NA DEE RUGS 'GOOD'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dan6 years ago
    Asinah komeza uterimbere ugeze aharyoshyeeeee..
  • Dan6 years ago
    Asinah komeza uterimbere ugeze aharyoshyeeeee..
  • fenty6 years ago
    Asyiii uyu nawe sinzi ibyabarimo kbs guta umwanya haririmbye charly na nina uyuwe nugutayanjwa need. Kutiyubaha gsa ntakindi mbona azi
  • Christine6 years ago
    Komerezaho Asinah urimo urabikora cyane
  • manzi6 years ago
    ese riderman niwe wari warakubujije kurimba ko ubyibutse ushaje.gusa uge ushiramo no kwiyubaha wibuke ko utari mur adorecence ngo wifate uko ubonye kd ukuze.
  • manzi6 years ago
    ese Riderman niwe wari warkubujije kurimba?gusa ujye ushyiramo no kwiyubaha ntago uri muri adorecence ngo wifate uko wiboneye dore urakuze ugomba kwereka bana urugero rwiza





Inyarwanda BACKGROUND