RFL
Kigali

Umuhanzi Sintex yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Why’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2017 10:06
0


Sintex ashyize hanze ashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo 'Why' nyuma y'iminsi mike nanone asohoye indi ndirimbo 'Super Star'. Ibi bikorwa byose, arimo kubifashwamo na murumuna we Nkusi Arthur



Nkusi Arthur usanzwe azwi nk'umunyarwenya akaba n'umunyamakuru hano mu Rwanda kuri ubu kora nka manager wa mukuru we, yabwiye Inyarwanda.com ko aya mashusho y'iyi ndirimbo ya Sintex yise ‘Why’ yafashwe akanatunganywa na  Bob Chris.

Mu kiganiro na Sintex yabwiye Inyarwanda.com ko yari yarahuye n’imbogamizi zo kutagira umufasha agira ati”kuri ubu ndatekereza ko kuba mfite umuntu untera ingabo mu bitugu kandi akaba umuvandimwe bizamfasha. Mfite indirimbo nyinshi nari narakoze ariko ntarashyira hanze ubu rero ndatekereza ko igihe kigeze ngo abakunzi ba muzika batangire kubona ibihangano byanjye bahereye ku byo nabahaye, nahereye ku ndirimbo  Super Star ndetse na why nashyize hanze amashusho yayo.”

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO ‘WHY’ YA SINTEX






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND