RFL
Kigali

UEFA CL 2017: Totenham yihagazeho imbere ya Real Madrid ari nako Liverpool inyagira Maribor-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/10/2017 7:58
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017 ubwo hakinwaga umunsi wa gatatu w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo ku mugabane w’I Burayi, Tottenham Hotspur yiziritse kuri Real Madrid banganya igitego 1-1 ku kibuga cya Santiago Bernabeu. Liverpool inyagira Maribor ibitego 7-0.



Real Madrid yari mu rugo kuri sitade Santiago Bernabeu yabanjwe igitego ku munota wa 28’ ku mbaraga za rutahizamu Harry Kane watumye Raphael Varane myugariro wa Real Madrid yitsinda igitego. Iki gitego cyatumye Real Madrid ikinira ku gitutu bituma Cristiano Ronaldo anahabwa ikarita y’umuhondo mbere yuko yishyura iki gitego ku munota wa 43’ kuri penaliti ku ikosa Serge Aurier yakoreye kuri Toni Kroos.

Amakipe yombi yakomeje gukotana birinda bigera ku munota wa 90’ nta kipe irakora ikinyuranyo mu bitego nubwo amashoti agana mu izamu yavuzaga ubuhuha. Mu itsinda rya Munani (H), Tottenham irayoboye n’amanota arindwi (7) mu mikino itatu (3) ikaba izigamye ibitego bitanu (5), imibare inganya na Real Madrid.

Muri iri tsinda kandi Apoel Nicosia yanize Borussia Dortmund banganya igitego 1-0 bituma kuri ubu Borussia Dortmund iba ku mwanya wa gatatu (3) n’inota rimwe inganya na Apoel Nicosia ya nyuma.

Mu itsinda rya Gatanu (E) byari imvura y’ibitego kuko imikino ibiri yabaye yabonetsemo ibitego 13. Liverpool itozwa na Jurgen Kloop yanyagiye Maribor ibitego 7-0 byarimo bibiri (2) bya Mohammed Salah, Philip Coutinho (1), Alex Oxlade Chamberlain (1), Roberto Firmino (1) na Alexander Arnold (1). Undi mukino warangiye Spartak Moscow inyagiye CF Sevilla ibitego 5-1.

Muri iri tsinda, Liverpool irayoboye n’amanota atanu (5), Spartak Moscow irayigwa mu ntege n’amanota atanu izigamye ibitego bine (4) kuri birindwi (7) bya Liverpool. CF Sevilla iryamye ku mwanya wa gatatu n’amanota ane naho Maribor ni iya nyuma n’inota rimwe (1).

Imikino yo mu itsinda rya mbere (A) kugeza mu itsinda rya kane (D) irakinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017.

Dore uko imikino yarangiye (E-H):

Group E:

-Maribor CF 0-7 Liverpool

-Spartak Moscow 5-1 CF Sevilla

Group F:

-Feyenoord 1-2 Shaktar Donetsk

-Manchester City 2-1 SSC Napoli

Group G:

-AS Monaco 1-2 Besiktas

-RasenballSport Leipzig 3-2 FC Porto

Group H:

-Apoel Nicosia 1-1 Borussia Dortmund

-Real Madrid 1-1 Tottenham Hotspur

 

Pre-match a minute's silence was held in memory of the victims of forest fires which have ravaged parts of Spain this week

Mbere y'umukino babanje kwibuka abanya-Espagne bazize imvururu z'ibya Catalogna

Tottenham fans gathered in Plaza Mayor in Madrid all day on Tuesday before the evening kick-off at the Bernabeu

Abafana ba Tottenham biriwe bategereje itangira ry'umukino

Tottenham manager Mauricio Pochettino speaks to Vertonghen, one of five defenders he chose to line up on Tuesday night

Mauricio Pochetino umutoza wa Tottenham Hotspur

Real manager Zinedine Zidane sits on the bench during the first half of the Group H match in the Champions League

ZineDine Zidane umutoza mukuru wa Real Madrid

Lloris, as he did all evening, gathers the ball safely into his gloves, as he repelled almost everything Real could throw at him

Hugo Lloris kapiteni akaba n'umunyezamu wa Tottenham

Sergio Ramos goes airborne but just misses a cross as Real continued to pile on the pressure in the second half

Sergio Ramos kapiteni wa Real Madrid yikoza ibicu 

Llorente is unable to quite shepherd the ball home past Navas, with pressure from Varane forcing a goal kick off the forward

Kylor Navas umunyezamu wa Real Madrid arwana no gufata umupira

Spurs began with an unusual line-up at the Bernabeu with target man Fernando Llorente paired with Kane up front

Wari umukino utoroshye kuri Real Madrid yari mu rugo

Ronaldo assuredly stepped up to end a frustrating half for him and put Real on a high note with an excellently hit penalty kick

Cristiano Ronaldo agerageza ishoti

Aurier caught Kroos as he attempted to worm his way through a series of tackles, thus ending a good half on a sour note

Ikosa Serge Aurier yakoreye Toni Kroos

Ronaldo's frustrations grew further after the opening goal, and he was booked for starting an altercation with Jan Vertonghen

C.Ronaldo yagiranye akabazo na Jan Vertonghen bivamo ikarita y'umuhondo

Kane is congratulated for his important part in the opener by his team mates including Eric Dier and Christian Eriksen

Tottenham bava kwishimira igitego

Uko urutonde ruhagaze mu itsinda rya nyuma (H)

After withstanding heavy pressure, Spurs came close themselves, Navas making a superb fingertip save to deny Kane

Igitego cya Harry Kane ku munota wa 28'

Ronaldo chases down a bouncing ball in the early stages of the game, pursued by Spurs defender Toby Alderweireld

C.Ronaldo na Toby Alderweireld basanganira umupira

Real Madrid almost took the lead after only four minutes against Tottenham, Ronaldo hitting the post

Tottenham izatangira imikino yo kwishyura yakira Real Madrid

Ronaldo celebrates scoring the opener, after Toni Kroos was hacked down by Aurier's ill-timed challenge on the midfielder

Ronaldo amaze kwishyura igitego ku munota wa 43'

PHOTOS: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND