Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga nta yindi nkuru yavugwaga usibye inkuru z’umuzungu uhamya ko yarakajwe by’indengakamere no kuba uwahoze ari umukunzi we Judith Niyonizeye yaramubenze akaba yararongowe n’undi mugabo ari we Safi Niyibikora wamamaye mu itsinda rya Urban Boys.
Usibye kubabara, uyu muzungu wo muri Canada yatangiye gushyira hanze amabanga yose na Judith kugeza ubwo ashyize hanze amafoto ye yambaye imyenda y’imbere ndetse n’ibiganiro bagiranye mu rwego rwo kugaragaza ko bakundanaga. Ibi byatumye Inyarwanda ishakisha uko yabona nimero z’uyu muzungu ngo tumubaze byinshi kuri ibi ari gutangaza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, hifashishijwe Whatsapp kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017 Rick Hilton yaboneyeho gusaba imbabazi Judith n’umugabo we Safi ndetse asaba imbabazi buri wese wamenye aya makuru.
Rick Hilton yasabye imbabazi atangaza ko ibyabaye byose byatewe n’agahinda kuko yakundaga uyu mugore wa Safi Madiba, atangaza ko ibyo yakoze byose yabikoze abitewe n’uburakari ndetse n’agahinda kuko atigeze amenya ko inkumi yakundaga bikomeye hari undi musore ikunda noneho bakaza no gukora ubukwe atabizi.
Uyu mugabo wo muri Canada yongeyeho ko Judith atigeze amwiba nkuko yabivuze bwa mbere, aha yivuguruje avuga ko yamugurije kandi mu byukuri ngo Judith Niyonizeye yamwemereye ko azamusubiza aya mafaranga ndetse yongeraho ko bavuganye akamusaba imbabazi z'ibyo yamukoreye byose undi nawe akamwerera kumusubiza amafaranga ye.
Rick Hilton yabwiye Inyarwanda.com ko usibye amafaranga amufitiye nta kindi amwishyuza ahubwo we yicuza kuba yararakaye kugeza kuri uru rwego, aha akaba yatangaje ko atigeze yibuka ko nubwo bakundanaga ariko batigeze basezerana gusa akicuza ibyo yakoze byose abitewe n'uburakari. Yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko kuri ubu atameze neza kuko ngo arwaye bikomeye cyane, akaba ari gususumira ndetse n'amaso ye akaba atabona neza bitewe n'amarira ari kurira, gusa ashimira abana be n’inshuti ze zimuri hafi muri ibi bihe bikomeye.
Safi Madiba yambitse impeta Judith Niyonizeye
Yabajijwe na Inyarwanda.com niba yizeye gusubizwa aya mafaranga abwira umunyamakuru ko abyizeye, gusa mu magambo ye uyu mugabo bigaragara ko anakuze yakomeje gusaba imbabazi buri wese wamenye aya makuru, abanyarwanda ndetse n’abanya Canada muri rusange. Yasoje ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yicuza ibyo yakoze atangaza ko atewe ikimwaro n’ibyo yakoze bitamwubahisha ndetse bitubahisha umubyeyi we kimwe na buri wese umuzi.
Ku bijyanye n’umubare w’amafaranga yishyuza Judith, Hilton yabwiye Inyarwanda.com ko atayavuga mu itangazamakuru cyane ko ntaho byaba bitaniye n'ibyo yakoze mbere icyakora avuga ko we na Judith babivuganyeho kandi bemeranyije ko azayamwishyura kandi abyizeye. Ikindi uyu mugabo yatangaje ni uko atari azi ko umugabo wa ari icyamamare ku buryo ibyo yakoze byatera ibibazo nk'ibingibi. Tumubwiye ko Safi ari icyamamare mu Rwanda yatangaje ko nta kintu yari abiziho.
Ku ruhande rwa Niyonizeye Judith we twashatse kuvugana nawe ntibyadukundira, icyakora Safi Madiba umugabo we tumubajije niba mu by'ukuri hari icyo azi ku by'uyu mugabo n’umufasha we, yabwiye Inyarwanda.com ko icyo azi ari uko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukwakira 2017 Hilton yavuganye na Judith kandi yamusabye imbabazi kandi ku bwabo ibibazo bakaba babirangije.
Ngayo nguko dore ikiganiro twagiranye na Rick Hilton
TANGA IGITECYEREZO