RFL
Kigali

Nkusi Arthur yatangiye gufasha mukuru we Sintex wagendaga biguruntege mu muziki, umva hano indirimbo ye nshya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2017 11:01
3


Mu minsi ishize Sintex ni umwe mu bahanzi bavugwagaho ubuhanga mu kuririmba ariko ikijyanye no kwamamara byo ukabona bigenda biguruntege Kuri ubu umunyarwenya akaba mukuru we Nkusi Arthur yiyemeje kumutera ingabo mu bitugu aho banahise bashyira hanze indirimbo yabo nshya.



Nkusi Arthur yiyemeje gufasha mukuru we wagendaga biguruntege muri muzika abinyujije muri kompanyi ye yitwa ‘Arthurnation’, ku ikubitiro bakaba bahereye ku ndirimbo Super Star iyi ikaba indirimbo ya mbere bakoranye gusa nk'uko Nkusi Arthur abitangaza ngo ibikorwa birahari kandi byinshi bityo agatangaza ko yizeye ko mu minsi ya vuba bizakunda agatera imbere.Sintex

Sintex usibye kuba ari umuvandimwe akaba mukuru wa Nkusi Arthur ni umuhanzi wa muzika uririmba injyana ya Dancehall, ni umwe mu basore bazwiho ubuhanga ariko utaragize amahirwe yo kwamamara gusa iki ngo ni ikibazo agiye gufatanya na murumuna we Nkusi Arthur bakongera ibikorwa kandi byiza bizafasha uyu musore kuba umuhanzi mwiza.

UMVA HANO INDIRIMBO SUPER STAR YA SINTEX

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sasha6 years ago
    Beautiful! been waiting for this for quite a long time. Big talent!!!!!!!!!
  • King6 years ago
    That's Good
  • muvandimwe faustin madiba 6 years ago
    turabakunda cyane kubera amakuru meza mutugezaho kandi na rutura turamwemera kuri kiss fm muzamudusuhurize





Inyarwanda BACKGROUND