RFL
Kigali

Ntamunyarwandakazi uzahatana muri Miss Africa USA 2017, Reba amafoto y’abakobwa bahatanira ikamba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2017 8:34
1


Miss Africa USA ni irushanwa ryitabirwa n’abakobwa bafite amavuko muri Afurika ariko batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwakunze guhagararirwa gusa kuri iyi nshuro noneho nta mukobwa n'umwe uhagarariye u Rwanda uzaba arimo.



Mu mwaka wa 2015 Gasaro Grace Bizuru ni we wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa, 2016 Umubyeyi Adeline aza guhagararira u Rwanda, gusa aba bombi bahuriza ku kuba bose ntawigeze yegukana ikamba muri aya marushanwa. Mu mwaka 2017 ubu nta mukobwa numwe uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa binagaragara ko ryasubiye inyuma.

Miss Africa USA 2017 iragaragaramo imbaraga nke no gusubira inyuma cyane ko muri uyu mwaka hazaba hahatana abakobwa icyenda gusa nyamara muri 2016 umwaka wabanje bakaba barahatanaga ari abakobwa 20, nta mpamvu iyo ariyo yose igaragara yatumye abakobwa batitabira cyane ko abiyandikishije bamaze kwemererwa kwitabira aya marushanwa bakaba ari abakobwa icyenda gusa.

Miss Africa USAMiss Africa USAAbakobwa icyenda bonyine ni bo bahatanira ikamba rya Miss Africa USA 2017

Abakobwa icyenda bahatana bakomoka mu bihugu binyuranye nka; Zimbabwe, Zambia, Senegal, Nigeria, Sierra Leone, Cote d’Ivoire, Ghana, Gabon, DRC, na Cameroon. Irushanwa rya Miss Africa USA 2017 rizasozwa hatangwa ikamba tariki 11 Ugushyingo 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi6 years ago
    Arko c koko ubu ibikoko bitumariye iki?.Nonec ko abahatana ari icyenda ibihugu mwatubwiye baturukamo bikaba birenga 11....Sha namwe kbsa sinzi





Inyarwanda BACKGROUND