Itsinda ry’abakinnyi 25 bazatoranwamo 15 bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rizenguruka igic kinini cy’u Rwanda muri uyu mwaka (Tour du Rwanda 2017), bakomeje imyitozo ikarishye bakoreshwa na Magnell Sterling. Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2017 imyitozo yari irimbanyije.
Kuva kuwa 12-19 Ugushyingo 2017 ni bwo mu Rwanda hazaba haba ibirori ngaruka mwaka by’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare (Tour du Rwanda). Ni muri urwo rwego abakinnyi 25 bakomeje umwiherero mu kigo cya Musanze bitegura kwegukana iri siganwa ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Imyaka itatu (3) ishize (2014, 2015 na 2016) iri siganwa ryasigaye mu Rwanda ikaba ari nayo ntego abanyarwanda bagifite yo kwisubiza iri siganwa rikinwa iminsi irindwi abasiganwa bazenguruka igice kini cy’igihugu.
Abakinnyi 25 bahamagawe na Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu, bazatoranywamo 15 barusha abandi bakaba aribo bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Tour du Rwanda ibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo itangire.
Aba bakinnyi bavuye mu makipe arimo; Team Rwanda, Les Amis Sportifs de Rwamagana na Team Benediction Club (Rubavu). Aba bakinnyi kandi barimo abasanzwe bakina nk’ababigize umwuga ku mugabane w’i Burayi nka; Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team, Autriche), Samuel Mugisha na Areruya Joseph (Team Dimension Data, Italy).
Abakinnyi b'u Rwanda mu myitozo y'uyu wa Mbere
Dore abakinnyi 25 bahamagawe na Magnell Sterling:
Rubavu: Munyaneza Didier, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco, Gasore Hategeka, Byukusenge Patrick, Ruberwa Jean, Nduwayo Eric, Uwiduhaye na Nizeye Alex
Rwamagana: Uwizeyimana Jean Claude, Tuyishimire Ephraim, Rugamba Janvier, Gashiramanga Eugene, Hakizimana Didier, Hakizimana Seth na Ukiniwabo Rene
Huye: Twizerane Mathieu, Hakiruwizeye Samuel, Mfitumukiza Jean Claude, Bizimana Gasore, Jean Damacene Mbarushimana
Muhazi: Karegeya Jeremie, Niyigena Jean Paul na Biziyaremye Joseph
Kigali: Jimmy Uwingeneye
Abakina hanze y'u Rwanda: Valens Ndayisenga, Samwuel Mugisha na Joseph Areruya
Ni umwiherero urimo n'abakiri bato
Dore urutonde rw’amakipe azakina Tour du Rwanda 2017:
Rwanda (3):
-Team Rwanda
-Benediction Club-Rubavu
-Les Amis Sportifs de Rwamagana
Amakipe y’ibihugu bya Afurika (5):
-Mauritius Nation Team
-Ethipia National Team
-Erythrea National Team
-Morocco National Team
-Algeria National Team
Amakipe akomeye anazwi na UCI (6):
-Team Dimension for Qhubeka (South-Africa)
-Tirol Cycling Team (Austria)
-Team illuminate (USA)
-Bike Aid (Germany)
-Dukla Banska Bystrica (Slovakia)
-Interpro Cycling Academy (Japan)
Regional or Club teams (3):
-Team LOWESTRATES.COM (Canada)
-Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
-Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)
Tour du Rwanda 2017 irabura iminsi ibarirwa ku ntoki
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO