RFL
Kigali

Manzi Nelson wo muri Ambassadors of Christ yakoze ubukwe mu birori byari byiganjemo igisirimba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2017 13:04
3


Nelson Manzi umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Irakiza Eunice.



Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo Manzi Neleson na Irakiza Eunice bambikanye impeta y'urudashira basezerana kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse. Habanje kuba imihango yo gusaba no gukwa mu masaha ya mu gitondo, ahagana isaa munani z'amanywa aba ari bwo haba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, ubera kuri Kigali English church SDA Kibagabaga, kwiyakira (Reception) bibera kuri Creen Hills Academy Hall.Ubu bukwe bwitabiriwe n'abantu benshi burangwa n'ibyishimo ku babutashye no ku bageni.

Byari agashya kubona abasore n'inkumi bagize Alarm Ministries bafatanya n'abatashye ubu bukwe mu gusirimbira Imana mu birori byari byiganjemo abakristo bo mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi basanzwe bazwiho gukunda no gukoresha cyane indirimbo zituje ziherekejwe n'amajwi aryoheye amatwi. Mu bukwe bwa Manzi Nelson na Irakiza Eunice,hari abasore n'inkumi basusurukije abantu mu gisirimba, ibintu byatunguye benshi ariko kandi byishimirwa n'imbaga y'abantu batashye ubu bukwe. 

Manzi yatangarije Inyarwanda.com icyo yakundiye Irakiza Eunice

Manzi Nelson ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mbere y'iminsi micye ngo akore ubukwe, yabajijwe icyo yakundiye Irakiza Eunice akamutoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, atangaza ko yamukundiye byinshi, gusa agaruka ku by’ingenzi yari yaranasabye Imana ku mukobwa uzamubera bazarushingana. Mu byo Manzi yadutangarije yakundiye Eunice, harimo imico ye myiza, hakiyongeraho ijwi rye ryiza n’ubumenyi abifitemo. Yagize ati:

Namukundiye byinshi, ariko ndavuga ‘her character’(imico ye) her personality (imyitwarire ye). (Eunice)ni umuririmbyi. Ijwi rye n’ubumenyi abifitemo biri mu byo nshimira Imana cyane kuko biri mu byo nari narayisabye cyera.

REBA AMAFOTO

Manzi Nelson

Habanje kuba imihango yo gusaba no gukwa

Manzi Nelson

Manzi Nelson

Manzi hamwe na mushiki we Sanyu

Manzi Nelson

Manzi hamwe n'umukunzi we Irakiza Eunice

Manzi NelsonManzi NelsonManzi Nelson

Manzi Nelson

Basirimbye mu buryo bukomeye

Manzi NelsonManzi NelsonManzi NelsonManzi NelsonManzi Nelson






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    IMANA IBUBAKIRE
  • sayfa6 years ago
    that must be nice. Congratulations Nelson and Eunice. Imana izabahe umugisha muri byose
  • KAM6 years ago
    Congz musore nawe mukobwa beza.... Imana nijya ikoza isoni uyikoreye kandi ntimuzigera mukena cg ngo musabirize. Ingororano ziri imbere musiganire ijuru.. urugo ruhire bageni beza..... May God bless you in your home.





Inyarwanda BACKGROUND