RFL
Kigali

MUSANZE: Mani Martin yabyinishijwe bikomeye n’inkumi akizwa n’amaguru ayihunga-AMAFOTO+ VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2017 11:21
0


Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 ni bwo Mani Martin yakoreraga igitaramo mu karere ka Musanze mu kabari ka Mukungwa River Side, igitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise ‘Afro’. Muri iki gitaramo Mani Martin yabyinishijwe n’inkumi yari yinywereye nuko akizwa n'amaguru ayihunga.



Mani Martin ubwo yari ageze ku rubyiniro yateruye mu ndirimbo ze zinyuranye atangira gutaramira abakunzi be. Ubwo yari ku rubyiniro inkumi yamusanze ku rubyiniro itangira kumubyinisha bikomeye ndetse ibidasanzwe kuri Mani Martin nawe wagerageje kubyinisha uyu mukobwa ari nako aririmba Live.

INKUMI YASANZE MANI MARTIN KU RUBYINIRO IRAMUBYINISHA BIKOMEYE

Ibi byarangiye ubwo umusore ushinzwe umutekano yakuraga iyi nkumi ku rubyiniro, icyakora kuko itari inyuzwe, yarongeye isubira ku rubyiniro Mani Martin wari wabonye uko byifashe ahita asubira inyuma ahunga uyu mukobwa undi nawe abonye ko bamuhunze ahitamo kuva ku rubyiniro amahoro arahinda kuri Mani Martin.

MANI MARTIN YAKIJIJWE N'AMAGURU AHUNGA IYI NKUMI

Nyuma yo kuva i Musanze mu bitaramo byo kumurika album ye nshya Mani Martin agomba kwerekeza mu karere ka Rusizi aho azakorera igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017, ibitaramo bizashyirwaho akadomo n’ikizabera i Kigali tariki 4 Ugushyingo 2017.

mani martinMani Martin ni we wazanye uyu mukobwa ku rubyiniro nyuma yo kubona uko yabyinagamani martinMani Martin yabyinishijwe bikomeye n'iyi nkumimani martinSi kenshi wabona Mani Martin abyinishwa n'inkumi gutya

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy- Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND