Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona yavuze ko mu byi babarushije harimo n’imbaraga z’umubiri.
Wai Yeka niwe watandukanyije impande zombie atsindira Musanze FC igitego cyaje ku munota wa 82’ w’umukino waberaga kuri sitade Ubworoherane.
Aganira n’abanyamakuru, Habimana yavuze ko Bugesera FC yamwiciye umukino asanzwe akina biba ngombwa ko ayikurikiza kugira ngo bitaza kumugorera abakinnyi.
“Navuga ko Bugesera mu bijyanye n’imbaraga twari hejuru yabo, mu mayeri (Tactics) uko twatakazaga umupira gari uburyo twiyegerenyaga mu buryo twageragezaga gukina. Bugesera bagerageje gusa naho badukinisha imipira miremire, niyo twakinnye niho mpamvu tutabashije kubona uburyo bwo kubaka umukino wacu. Twafataga imipira tugatera”. Habimana Sosthene
Kuba abakinnyi bamuhaye intsinzi ya mbere muri shampiyona nyuma yo gustindwa na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere, habimana Sosthene yafashe umwanya arabashimira yimazeyo.
“Iyo iminota 90’ itararangira ukomeza gushakisha kuko twakinnye n’ikipe nziza ya Bugesera yaguze neza inapanze neza. Natwe rero twagombaga kwitonda tugira ngo dushake igitego ariko tunagomba kwirinda, niyo mpamvu twakibonye dutinze. Abahungu bagerageje kwibyitwaramo neza kuko igitego cyaje mu minota ya nyuma, rero ndashimira abasore cyane”. Habimana
Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze
Ku munsi wa Gatatu wa shampiyona , ikipe ya Bugesera FC izakira Rayon Sports ku kibuga cya Kicukiro tariki 21 Ukwakira 2017 saa cye nda n’igice (15h30’) mu gihe , kuri uwo munsi nibwo FC Musanze izaba iri I Nyakarambi yakirwa na Kirehe FC iheruak gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-0.
Abafana binjira kuri sitade Ubworoherane
FC Musanze bishyushya mbere y'umukino
Abana baroroherezwa ntibishyure
Imodoka yazanye abafana ba Bugesera FC
Jean de Dieu Nsabimana bita Shaulin wari umunyezamu wa Pepinieres FC ubu ni uwa Bugesera FC
Bizimungu Ally umutoza wa Bugesera FC mu mwambaro mwiza wa FIFA
Uva ibumoso: Lomami Frank, Niyonkuru Ramadhan na Peter Otema ntibakinnye
Amakipe asohoka mu rwambariro
Wai Yeka rutahizamu ukomeye muri FC Musanze niwe wabahesheje amanota atatu
Abakinnyi n'abasifuzi basuhuzanya
Abasimbura ba Bugesera FC
Ndayishimiye Hussein (22, GK) umunyezamu wa Bugesera FC yatangiye yambaye umutuku
Ku munota wa 13' umusifuzi aramufata amusohora hanze
Biba ngombwa ko arenzaho undi mwenda udafiteb ibara na rimwe nk'irya Musanze FC
Imuurora Japhet niwe watanze umupira wabyaye igitego
Imurora Japhet agundagurana na Turatsinze Hertier myugariro wa FC Bugesera
Barireneako Frank wa FC Musanze ashaka inzira yanyuzamo umupira
Wai Yeka arwanira umupira na Rucogoza Aimable
Umukino wakinwe ikirere kijimye
Imurora Japhet mu kirere akurikiye umupira
Imurora Japhet 7 bita Drogba
Wai Yeka yahize igitego birangira akibonye
Wai Yeka ashaka gutera "Galincha"
Urugamba rukomeye imbere y'izamu rya Bugesera FC
Mazimpaka Andre umunyezamu wa FC Musanze asimbukana Rucogoza Djihad kapiteni wa FC Bugesera
Abugarira muri FC Musanze nakoreraga hamwe
Kanamugire Moses (18) yugarira
Igitego kimaze kuboneka
Wai Yeka yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona
AMAFOTO:Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO