RFL
Kigali

Muhire utoza Miroplast avuga ko habuze gato ngo atsinde AS Kigali ibitego bitanu (Amafoto y’umukino)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/10/2017 11:09
0

Muhire Hassan, umutoza mukuru w’ikipe ya Miroplast FC , nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 avuga ko bagize amahirwe macye naho ubundi ngo yakabaye atsinda ibitego bitanu (5) bitewe n’uburyo bagiye bahusha. AS Kigali yatsinze Miroplast FC ibitego 2-0.

Aganira n’abanyamakuru, Muhire yavuze ko AS Kigali yabonye uburyo bubiri ibonamo ibitego bibiri mu gihe Miroplast FC yateye mu izamu gatanu bakabura igitego na kimwe bamanukana i Gikondo.

“Muri uyu mukino urabona ko twari duhari. Twakinnye bitandukanye n'uko twakinnye na Marines FC  kuko hano hari nk’ibitego bigera kuri bitanu (5) twagombaga gutsinda. AS Kigali yateye mu izamu kabiri ibona ibitego bibiri (2), twe tubona uburyo butanu (5) tuburamo igitego na kimwe”. Muhire Hassan

Muhire Hassan Umutoza wa Miroplast FC

Muhire Hassan Umutoza wa Miroplast FC

Gusa Muhire avuga ko ikibura mu ikipe ye ari ubunararibonye kuri bamwe mu bakinnyi afite bakizamuka kandi icyo agiye gukora ari ukubazamurira urwego.

“Ni ubunararibonye bubura kuri bamwe mu bakinnyi ngomba kugenda mfasha kuzamura  kuko urabona hano mfite imvange y’abakinnyi bafite ubunararibonye n’abandi bakinnyi bato bakizamuka bityo ngomba kugenda mbazamura urwego kuko ntabwo twahita tureba imikino ibiri kuko shampiyona igira imikino 30”. Muhire Hassan

Mu bakinnyi basa n'aho barambye mu kibuga Miroplast FC ifite barimo, kapiteni Tuyisenge Pekeake bita Pekinho wavuye muri FC Musanze, Mukamba Namasombwa bakuye muri SC Kiyovu, Rwigema Yves wavuye muri Rayon Sports, Kagabo Ismi wavuye muri Kirehe FC n’abakinnyi nka Irambona Fabrice wavuye muri APR FC akagaruka muri Miroplast FC yazamukiyemo.

As Kigali yabatsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude afatanyije na Ngama Emmanuel. AS Kigali kuri ubu imaze kugira amanota ane (4) n’igitego kimwe izigamye mu gihe Miroplast FC nta nota ifite ahubwo ifite umwenda w’ibitego bitatu (3).

 Murengezi Rodrigue agenzura umupira

 Murengezi Rodrigue wa AS Kigali agenzura umupira

Ndayisaba Hamidou abuzwa kugera mu izamu

Ndayisaba Hamidou abuzwa kugera mu izamu

 Eric Nshimiyimana  atanga inama ku bakinnyi

Eric Nshimiyimana  atanga inama ku bakinnyi 

Kagabo Ismi (10) na Kagaba Obed babuza inzira Iradukunda Eric Radou

Kagabo Ismi (10) na Kagaba Obed babuza inzira Iradukunda Eric Radou

Ombolenga Fitina (wambaye umutuku) yari yibereye i Nyamirambo mu gihe APR FC yari mu rugamba hafi y'ikiyaga cya Kivu

Ombolenga Fitina (wambaye umutuku) yari yibereye i Nyamirambo mu gihe APR FC yari mu rugamba hafi y'ikiyaga cya Kivu

AS Kigali imaze kubona igitego cya mbere ku munota wa 32'

AS Kigali imaze kubona igitego cya mbere ku munota wa 32'

Jean Claude Ndarusanze (ibumoso) na Frank Kalanda (iburyo) bavuye gukora akazi

Jean Claude Ndarusanze (ibumoso) na Frank Kalanda (iburyo) bavuye gukora akazi

Mukamba Namasombwa  aburanya umusifuzi

Mukamba Namasombwa  aburanya umusifuzi

Nsabimana Erci Zidane azamukana umupira

Nsabimana Eric Zidane azamukana umupira

Bahise bamutereka hasi byihuse

Bahise bamutereka hasi byihuse

Nsabimana Erci Zidane bamutwaje akaboko

Nsabimana Eric Zidane bamutwaje akaboko 

Imbere y'izamu rya Miroplast FC

Imbere y'izamu rya Miroplast FC

Nizeyimana Alphonse Ndanda umunyezamu wabnajmeo agakina iminota 90' muri AS Kigali

Nizeyimana Alphonse Ndanda umunyezamu wabanjemo agakina iminota 90' muri AS Kigali

Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali

Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali

Mutijima Janvier wa AS Kigali yumvana na Tuyisenge Pekeake  kapiteni wa Miroplast FC wanaciye muri AS Kigali

Mutijima Janvier (3) wa AS Kigali ashaka inzira kwa Nyandwi Saddam

Mutijima Janvier (3)

Mutijima Janvier wa AS Kigali yumvana na Tuyisenge Pekeake  kapiteni wa Miroplast FC wanaciye muri AS Kigali

Ngama Emmanuel yahise ahagoboka

Ngama Emmanuel

Ngama Emmanuel yahise ahagoboka 

Ngama Emmanuel yizamukiye

Ngama Emmanuel yizamukiye

Rwigema Yves myugariro wa Miroplast FC wavuye muri Rayon Sports

Rwigema Yves myugariro wa Miroplast FC wavuye muri Rayon Sports

Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali afata ikirere na Irambona Fabrice

Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali afata ikirere na Irambona Fabrice

Kayumba  Soter kapiteni wa AS Kigali

Kagabo Ismi yarazamutse ahura na Nizeyimana Alphonse

Kagabo Ismi yarazamutse ahura na Nizeyimana Alphonse

Iradukunda  Eric Radu yahise ahagoboka

Iradukunda  Eric Radu yahise ahagoboka

1. Irambona Fabrice yazamukanye umupira

1. Irambona Fabrice yazamukanye umupira Kayumba Soter amucungira hafi

2.Abonye bitaribuze gukunda ashaka gusubira inyuma

2.Abonye bitaribuze gukunda ashaka gusubira inyuma

3.Kayumba Soter aba atangiye kumwegera

3.Kayumba Soter aba atangiye kumwegera 

4. Aba arawumwatse

4. Aba arawumwatse 

5.Kayumba yahise awutanga

5.Kayumba yahise awutanga 

6.Nsabimana Eric Zidane ahita awufata

6.Nsabimana Eric Zidane ahita awufata 

Nsabimana Erci Zidane ashaka aho yawutanga

Nsabimana Erci Zidane ashaka aho yawutanga 

Mutijimana Janvier yafunze inyuma ahagana ibumoso

Mutijimana Janvier yafunze inyuma ahagana ibumoso

Mutijima Janvier umwe bakinnyi bahagaze neza inyuma ahitwa kuri 3

Mutijima Janvier umwe bakinnyi bahagaze neza inyuma ahitwa kuri 3

Rwarutabura  yari ahari areba ikipe bigeze kugirana gahunda

Rwarutabura  yari ahari areba ikipe bigeze kugirana gahunda

Eric Nshimiyimana  amutoza mukuru wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana  amutoza mukuru wa AS Kigali 

Muhire Hassan umutoza mukuru wa Miroplast FC abuze igitego

Muhire Hassan umutoza mukuru wa Miroplast FC abuze igitego

Mu muanya y'icyubahiro

Mu muanya y'icyubahiro

Asman umufana wa AS Kigali

Asman umufana wa AS Kigali

Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali Women Football Club

Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali Women Football Club

Sitade yari ikennye abafana

Sitade yari ikennye abafana

Tuyisenge Pekeake (Ubanza ibumoso), Rwigema Yves (Hagati) na Kagab Ismi (Iburyo) nyuma y'umukino

Tuyisenge Pekeake (Ubanza ibumoso), Rwigema Yves (Hagati) na Kagab Ismi (Iburyo) nyuma y'umukino

Eric Nshimiyimana  ahura n'abakinnyi nyuma y'umukino

Eric Nshimiyimana  ahura n'abakinnyi nyuma y'umukino

Iyo umukino urangiye AS Kigali bakora imyitozo

AS Kigali

Iyo umukino urangiye AS Kigali bakora imyitozo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND