Muhire Hassan, umutoza mukuru w’ikipe ya Miroplast FC , nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 avuga ko bagize amahirwe macye naho ubundi ngo yakabaye atsinda ibitego bitanu (5) bitewe n’uburyo bagiye bahusha. AS Kigali yatsinze Miroplast FC ibitego 2-0.
Aganira n’abanyamakuru, Muhire yavuze ko AS Kigali yabonye uburyo bubiri ibonamo ibitego bibiri mu gihe Miroplast FC yateye mu izamu gatanu bakabura igitego na kimwe bamanukana i Gikondo.
“Muri uyu mukino urabona ko twari duhari. Twakinnye bitandukanye n'uko twakinnye na Marines FC kuko hano hari nk’ibitego bigera kuri bitanu (5) twagombaga gutsinda. AS Kigali yateye mu izamu kabiri ibona ibitego bibiri (2), twe tubona uburyo butanu (5) tuburamo igitego na kimwe”. Muhire Hassan
Muhire Hassan Umutoza wa Miroplast FC
Gusa Muhire avuga ko ikibura mu ikipe ye ari ubunararibonye kuri bamwe mu bakinnyi afite bakizamuka kandi icyo agiye gukora ari ukubazamurira urwego.
“Ni ubunararibonye bubura kuri bamwe mu bakinnyi ngomba kugenda mfasha kuzamura kuko urabona hano mfite imvange y’abakinnyi bafite ubunararibonye n’abandi bakinnyi bato bakizamuka bityo ngomba kugenda mbazamura urwego kuko ntabwo twahita tureba imikino ibiri kuko shampiyona igira imikino 30”. Muhire Hassan
Mu bakinnyi basa n'aho barambye mu kibuga Miroplast FC ifite barimo, kapiteni Tuyisenge Pekeake bita Pekinho wavuye muri FC Musanze, Mukamba Namasombwa bakuye muri SC Kiyovu, Rwigema Yves wavuye muri Rayon Sports, Kagabo Ismi wavuye muri Kirehe FC n’abakinnyi nka Irambona Fabrice wavuye muri APR FC akagaruka muri Miroplast FC yazamukiyemo.
As Kigali yabatsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude afatanyije na Ngama Emmanuel. AS Kigali kuri ubu imaze kugira amanota ane (4) n’igitego kimwe izigamye mu gihe Miroplast FC nta nota ifite ahubwo ifite umwenda w’ibitego bitatu (3).
Murengezi Rodrigue wa AS Kigali agenzura umupira
Ndayisaba Hamidou abuzwa kugera mu izamu
Eric Nshimiyimana atanga inama ku bakinnyi
Kagabo Ismi (10) na Kagaba Obed babuza inzira Iradukunda Eric Radou
Ombolenga Fitina (wambaye umutuku) yari yibereye i Nyamirambo mu gihe APR FC yari mu rugamba hafi y'ikiyaga cya Kivu
AS Kigali imaze kubona igitego cya mbere ku munota wa 32'
Jean Claude Ndarusanze (ibumoso) na Frank Kalanda (iburyo) bavuye gukora akazi
Mukamba Namasombwa aburanya umusifuzi
Nsabimana Eric Zidane azamukana umupira
Bahise bamutereka hasi byihuse
Nsabimana Eric Zidane bamutwaje akaboko
Imbere y'izamu rya Miroplast FC
Nizeyimana Alphonse Ndanda umunyezamu wabanjemo agakina iminota 90' muri AS Kigali
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali
Mutijima Janvier wa AS Kigali yumvana na Tuyisenge Pekeake kapiteni wa Miroplast FC wanaciye muri AS Kigali
Ngama Emmanuel yahise ahagoboka
Ngama Emmanuel yizamukiye
Rwigema Yves myugariro wa Miroplast FC wavuye muri Rayon Sports
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali afata ikirere na Irambona Fabrice
Kagabo Ismi yarazamutse ahura na Nizeyimana Alphonse
Iradukunda Eric Radu yahise ahagoboka
1. Irambona Fabrice yazamukanye umupira Kayumba Soter amucungira hafi
2.Abonye bitaribuze gukunda ashaka gusubira inyuma
3.Kayumba Soter aba atangiye kumwegera
4. Aba arawumwatse
5.Kayumba yahise awutanga
6.Nsabimana Eric Zidane ahita awufata
Nsabimana Erci Zidane ashaka aho yawutanga
Mutijimana Janvier yafunze inyuma ahagana ibumoso
Mutijima Janvier umwe bakinnyi bahagaze neza inyuma ahitwa kuri 3
Rwarutabura yari ahari areba ikipe bigeze kugirana gahunda
Eric Nshimiyimana amutoza mukuru wa AS Kigali
Muhire Hassan umutoza mukuru wa Miroplast FC abuze igitego
Mu muanya y'icyubahiro
Asman umufana wa AS Kigali
Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali Women Football Club
Sitade yari ikennye abafana
Tuyisenge Pekeake (Ubanza ibumoso), Rwigema Yves (Hagati) na Kagab Ismi (Iburyo) nyuma y'umukino
Eric Nshimiyimana ahura n'abakinnyi nyuma y'umukino
Iyo umukino urangiye AS Kigali bakora imyitozo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO