RFL
Kigali

Manzi Nelson (Ambassadors of Christ) yasezeranye imbere y'amategeko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/10/2017 14:32
7


Nelson Manzi umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo. Yasezeranye imbere y'amategeko ya Leta.



Manzi Nelson n'umukunzi we Irakiza Eunice basezeranye imbere y'amategeko kuri uyu wa 12 Ukwakira 2017 mu muhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali. Aba bombi bagiye kubana nyuma y'imyaka ine bamaze bakundana. Imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017. 

Nkuko Inyarwanda.com ibikesha impapuro z'ubutumire bw'ubukwe bwa Manzi na Irakiza, gusaba no gukwa bizabera kuri Nava Love Land (KG 36 ST, Kimironko), hanyuma gusezerana imbere y'Imana bibere kuri Kigali English church SDA church kuva saa munani z'amanywa. Kwiyakira (Reception) bizabera kuri Creen Hills Academy Hall.

Manzi yatangarije Inyarwanda.com icyo yakundiye Irakiza Eunice

Manzi Nelson yabajijwe na Inyarwanda.com icyo yakundiye Irakiza Eunice akamutoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, atangaza ko yamukundiye byinshi, gusa agaruka ku by’ingenzi yari yaranasabye Imana ku mukobwa uzamubera bazarushingana. Mu byo Manzi yadutangarije yakundiye Eunice, harimo imico ye myiza, hakiyongeraho ijwi rye ryiza n’ubumenyi abifitemo. Yagize ati:

Namukundiye byinshi, ariko ndavuga ‘her character’(imico ye) her personality (imyitwarire ye). (Eunice)ni umuririmbyi. Ijwi rye n’ubumenyi abifitemo biri mu byo nshimira Imana cyane kuko biri mu byo nari narayisabye cyera.

AMAFOTO

Manzi Nelson

Manzi hamwe n'umukunzi we basezerana imbere y'amategeko ya Leta

Manzi Nelson

Eunice yemye kuba umugore wa Manzi

Manzi NelsonManzi Nelson

Manzi Nelson umwe mu baririmbyi ba Ambassadors of Christ choir

Manzi Nelson

Manzi hamwe n'umukunzi we Irakiza Eunice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vava6 years ago
    Congz Manzi utwaye umwana mwiza kbs wagirango muvindimwe any way uzagire urugorwiza nubukwembwiza Imana izabane namwe
  • sylvester6 years ago
    felicitation manzi
  • Njoro 6 years ago
    Congrats Manzi, urugo ruhire. Blessings upon you guys.
  • mucyo6 years ago
    arik se nk'uyu manzi wamamaza ko afite ubukwe,ibi bitumariye iki mu by'iyobokamana!?
  • Joe6 years ago
    Congratulation Manzi Imana izabubakire. Urugo rwanyu ryzakomere
  • 6 years ago
    Congratulations my dear
  • j6 years ago
    Imana ibagirire neza





Inyarwanda BACKGROUND