RFL
Kigali

Uko nabonye ikipe ya Mukura Victory Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/10/2017 14:04
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 ni bwo ikipe ya Mukura Victory Sport yatsindwaga na Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona. Umukino Mukura yatangiye yitwara neza bikarangira itakaje amanota atatu imbumbe.



Abakinnyi 11 Haringingo Francis yari yabanje mu kibuga barimo amazina akomeye nka; Rachid Mutebi, Duhayindavyi Gael na Zagabe Jean Claude usigaye ari kapiteni.

Mu minota nka 32’ y’igice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Mukura Victory Sport yari imaze kubona uburyo butatu bwiza bwabyara ibitego ariko yaba Mutebi Rachid na Gael Duhayindavyi bagenda batera hanze y’izamu cyangwa Nzarora Marcel akayifata.

1.Nta bakinnyi b’abasimbura Mukura VS ifite:

Abahanga mu mupira w’amaguru bavuga ko umusimbura aba ariwe mukinnyi w’imena kuko ngo iyo umutoza amubwiye ko agiye kujya mu kibuga aba afite ibiri gupfa uwugiyemo agiye gukosora.

Ku ikipe ya Mukura rero siko bimeze kuko iyo iba ifite umusimbura utyaye ntabwo Hakizimana Kevin yari kumara iminota irenga 20’ akina ku ruhande rw’ibumoso imbere ha Mukura Victory Sport kuko yari yazonzwe na Ishimwe Issa Zappy wa Police FC.

Ibi birajyana n’ikibazo iyi kipe y’i Huye ifite ku bakinnyi bakina imbere baca mu mpande (Left and Right Wingers) kuko yaba uruhande rw’iburyo n’ibumoso nta kazi batanga ku bakinnyi bakina inyuma mu mpande ku makipe baba bahanganye.

Bitewe n'uko uruhande rw’iburyo rwa Mukura  rwariho Samba Cedric rwari rwabuze umukinnyi usatira Ndayishimiye Celestin wa Police FC ngo amubuze kuzamuka, byabaga ngombwa ko Zagabe Jean Claude afata icyemezo cyo kujya avana imipira inyuma akazamuka kuko yanateye umupira wari kubyara igitego mu gice cya mbere. Gusa iyo yabaga awutakaje byabaga ikibazo kuko Ndayishimiye yahitaga azamuka bityo Usabimana Olivier akaba ateye intambwe agana izamu akakira umupira yaramuka awutanze kwa Songa Isaie cyangwa Mico Justin bikaba intambara mu rubuga rw’amahina rwa Mukura Victory Sport yari mu rugo.

Intebe y'abasimbura ba Mukura Victory Sport

Intebe y'abasimbura ba Mukura Victory Sport

Haringingo Fidele nawe yemera ko Mukura VS ikibazo cyo mu mpande ze yakibonye.

“Twari dufite abakinnyi babishoboye bakina baca mu mutima w’ubwugarizi ariko no guca mu mpande n'ubwo tutabigize kenshi si ukuvuga ko duca mu mutima w’ubwugarizi. Mu mpande ni ukongera tukahareba cyane kuko umuntu agenda akosora kugeza igihe hazazamo imbaraga ugasanga haba mu bwugarizi no mu mpande bizajya bajyana”. Haringingo Francis.

AKANDA HANO WUMVE IKIGANIRO HARINGINGO YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU

Ikibazo cyo mu mpande za Mukura Victory Sport iyo haza kuba abakinnyi beza basimbura bari guhita bagikemura bakabona uko bahangana na Police FC yabatsindishije kuba yari ifite abasimbura bari ku rwego rwo hejuru kuruta abari babanjemo.

2.Duhayindavyi Gael ashobora kuba akina mu mwanya umugora:

Umurundi Duhayindavyi Gael ni umwe mu bakinnyi batinyitse mu ikipe ya Mukura Victory, gusa uburyo yakinnyemo bahura na Police FC byabonekaga ko ariwe umutoza yifuza kubakiraho umukino ahereye imbere y’abugarizi be akazamuka yisunika agemura imipira ku bataha izamu. Gusa muri kamere y’imikinire y’uyu musore wabonaga ko hari aho agera agashaka kwiterera mu izamu atitaye ku ntera yabaga iri hagati ye n’izamu, ibintu yagiye apfa na Rachid Mutebi washakaga ko imipira yose imunyuraho.

Ikigaragara ni uko mu gihe Gael Duhayindavyi yaba akina inyuma gato y’abataha izamu byazafasha Mukura VS kubona ibitego hakiri kare kuko hari igiye Police FC yatakazaga umupira mu rubuga rw’amahina hakabura umukinnyi wa Mukura wahagoboka agatsinda bitewe n'uko Mutebi yabaga afashwe ndetse na Duhayindavyi ari kure.

Mu mukino bafitanye na Etincelles FC tariki ya 21 Ukwakira 2017 kuri sitade Umuganda, byazaba byiza Haringingo afashe icyemezo akabanzamo Nkomezi Alex agakina imbere y’abugarira (Central Holding Midfield) noneho bikaba umwanya mwiza wo gufata Gael Duhayindavyi agakina inyuma y’abataha izamu anafasha impande kwinjiza imipira mu rubuga rw’amahina.

3.Rachid Mutebi ntabwo gusatira wenyine bihagije:

Yego koko Mutebi Rachid ni umukinnyi bigaragara ko afite imbaraga z’umubiri ariko kandi akazi yari afite kuri uyu wa Gatanu kagaragaje ko imbaraga ze zikeneye ubufasha kugira ngo zijye zimuherekeza iminota 90’ y’umukino.

Ubwo Haringingo yari amaze kwinjiza Nkomezi Alex, byabaye ngombwa ko Gael Duhayindavyi yisunika akagana imbere ajya gukina inyuma y’abataha izamu. Iki gikorwa cyatanze umusaruro kuko nibwo Mukura Victory Sport yongeye gusa naho iteje imbagarara abugarira ba Seninga Innocent ndetse baza no kubona igitego cy’impozamarira.

Rachid Mutebi yatanze ibimenyest by'uko ari rutahizamu mwiza

Rachid Mutebi yatanze ibimenyetso by'uko ari rutahizamu mwiza

Songa Isaie (62’) ni we wafunguye amazamu mbere y'uko Mico Justin atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 72’. Igitego cy’impozamarira cya Mukura Victory Sport cyatsinzwe na Nshimiyimana David ku munota wa 79’.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK, 1), Zagabe Jean Claude (C-15), Manirareba Ambroise 6, David Nshimiyimana 16, Iragire Saidi 3, Bukuru Christophe 14, Ndayegamiye Abou 17, Duhayindavyi Gael 8, Hakizimana Kevin 9, Mutebi Rachid 10 na Samba Cedric 2.

Police FC XI: Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6-C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Manishimwe Yves 22, Usabimana Olivier 19, Mico Justin 8 na Songa Isaie 9.

Nkomezi Alex yabanhje hanze ajya mu kibuga asimbura

Nkomezi Alex yabanje hanze ajya mu kibuga asimbura Bukuru Christophe

Mukura Victory Sport bishimira igitego

Mukura Victory Sport bishimira igitego 

Mukura Victory Sport bajya kuruhuka

Mukura Victory Sport bajya kuruhuka

Nizeyimana Mirafa ahabwa ikarita y'umuhondo

Nizeyimana Mirafa ahabwa ikarita y'umuhondo

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS amaze kwinjizwa ibitego bibiri mu mikino ibiri

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS amaze kwinjizwa ibitego bibiri mu mikino ibiri

Ndayishimiye Celestin nta kibazo yari afite cyo kubha yazamuka

Ndayishimiye Celestin nta kibazo yari afite cyo kuba yazamuka

Usabimana Olivier agorana na Zagabe Jean Claude kapiteni wa Mukura Victory Sport

Usabimana Olivier agorana na Zagabe Jean Claude kapiteni wa Mukura Victory Sport

Mico Justin acenga asubije inyum ikirenge

Mico Justin acenga asubije inyum ikirenge 

Samba Cedric yari yaburijwemo imbere ya Ndayishimiye Celestin nawe wahoze muri Mukura VS

Samba Cedric yari yaburijwemo imbere ya Ndayishimiye Celestin nawe wahoze muri Mukura VS

Usabimana Olivier  abangamira Samba Cedric

Usabimana Olivier  abangamira Samba Cedric

Manirareba Ambroise (6) yahoraga ahanganye na Manishimwe Yves kuko Hakizimana Kevin wakinaga ku ruhande rw'ibumoso yabaga yasigaye

Manirareba Ambroise (6) yahoraga ahanganye na Manishimwe Yves kuko Hakizimana Kevin wakinaga ku ruhande rw'ibumoso yabaga yasigaye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

 

 

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND