RFL
Kigali

Abo ku ruhande rwa Marina bagize icyo bavuga ku musore ukomeje gushyira hanze amafoto y’ibihe byiza bagiranye mu rukundo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/10/2017 13:06
11


Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hadutse umusore usanzwe ari n’umuhanzi uvuga ko yakundanye na Marina icyakora akaza kumucika igihe yinjiraga mu muziki kuri ubu bakaba baratandukanye. Uyu musore kuri ubu yatangiye gukwirakwiza amafoto ye na Marina baryamanye bari kwizihirwa n'uburyohe bw’urukundo.



Ibi byatumye dushaka kuvugana na Marina ngo tumenye neza uko yakira ibi bintu iyo abona uyu musore bahoze bakundana kuri ubu ari gushyira hanze amabanga y’urukundo bagiranye harimo n’amafoto y’ibihe byiza bagiranye. Ku murongo wa telefone uyu muhanzikazi waruri gufata amashusho y’indirimbo ye ntibyakunze ko tumuvugisha kuko yari imbere ya camera icyakora umujyanama we yemeye kutuvugisha kuri iki kibazo.

Aganira na Inyarwanda.com BadRama (umujyanama wa Marina) yagize ati”Ibi twarabibonye, Marina yabibonye abyohererejwe n’inshuti ze, ni amafoto uwo musore bakundanye akomeje gukwirakwiza  agira ngo asebye Marina icyakora kuko twamaze kubimenyera byo nta kibazo biduteye ubu turi mu kazi ndetse magingo aya ari gufata amashusho y’indirimbo ye nshya.”

marina

Iyi niyo foto bivugwa ko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na Edsha abo ku ruhande rwa Marina bavuga ko yababajwe no gutandukana n'uyu muhanzikazi

BadRama umujyanama wa Marina twamubajije icyo umuhanzi we atekereza iyo abonye amafoto nk'aya ajya hanze, maze Bad Rama agira ati”twaraganiriye ambwira ko bigeze gukundana ibyababayeho igihe bakundanaga nta muntu bitabaho ahubwo ikibazo ni umusore utari kubasha kwakira ko umukobwa yahoze akunda ubu batandukanye, iyo urebye ibyo Edsha ari gukora ameze nk'uwasaze muri iyi minsi sinzi niba ari ugusara cyangwa ari uguta umutwe ariko harimo n’ubwenge buke. Gutandukana n’umuntu nta deni agufitiye nta byawe yatwaye cyangwa ngo agende mushwanye ugatangira gushyira hanze amabanga mwagiranye ndatekereza buriya atari ubugabo.”

Uyu mujyanama wa Marina yatangaje ko kuba Edsha amaze iminsi avuga ibintu byinshi kuri Marina akaba ageze aho ashyira hanze amafoto bifotoje bari mu bihe byiza by’urukundo byerekana ko atangiye kurengera usibye ko ngo ntanuwabimushimira ati “ None se ubu asanga nyuma yo gukora ibi basubirana? Ese ubundi ubu agamije iki? Abanyarwanda bazi ubwenge nabo barabona ko ibi bikabije. Si we wa mbere ukundanye n’umuntu ntibabashe gukomezanya njye ndasanga nta n'ikibazo kirimo gusa niyo cyabamo si gutya cyagakemutse abamuri hafi bamugire inama.”

marinaMarina ngo arajwe ishinga no gukora cyane ku buryo ntamwanya azata kuri uyu musore ngo babe baterana amagambo

Edsha ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragara avuga ko yakundanaga na Marina ariko uyu muhanzikazi akaza kumucika atanamusezeyeho, ibintu akunze kugarukaho agaragaza agahinda yetewe no gutandukana n’uyu mukobwa gusa nyuma yo gushyira hanze ifoto ari gusomana na Marina byatuma buri wese yibaza ikigamijwe cyane ko muri iyi minsi yibasiye Marina icyakora ku ruhande rwa Marina we bavuga ko icyo bahimisha uyu musore ari ugukora ibikorwa byinshi bakima amatwi uyu musore cyane ko bamaze kubona ibuye isuka itararageraho.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YA MARINA YISE MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ark abasore ko basigaye ari amapumbafu kweri icyo gicucu cyashatse undi kikareka gusebya abajama kweri Marina mbese we iyakundana numuntu uri serious apana uwo muswa binitekerezo biri limited
  • Edsn6 years ago
    Ark aka gatype karasazazwa niki kweli,kishwe nibitabi none kageze naho gasazwa niyi ndaya kko!murimbwa mwese kbs
  • Blaise6 years ago
    Ariko ntimukavuge ibyo kutazi muzi neza ko ari edsha upostinga aya mafoto ? Ntigakabye bana wowe uvuga kishwe nibitabi ibyo ubihagazeho wadage we ntimugashyuhe shaa
  • samysky6 years ago
    R.U.B.A.N.G.A
  • dwayne6 years ago
    arko ako kajama numusega pee gupostinga amafoto c nibyo bizagarura iri bitch kweli yatuje ko umugore we manager we ko ariwe umwirira
  • 6 years ago
    nta bireenze ! byahozeho,ni uko biri,yewe .... nidukore akazi .
  • 6 years ago
    Edsha mwimubeshyera nkuko hari abajya kuri side ya Marina na Edsha bamushyigikira Edsha iyo foto siwe wayishyize hanze mujye munnya aho mweretswe uwo mukobwa c yavugaga KO batakundany aruko tudafite gihamya ahubwo azasubire na vidéo zizashyirwa hanze natitonda arakangwa nuturirimbo tungahe na mr Nice yarazimye nkanswe umwanda abakwirirwa mumaguru baragushuka cyn uzabaze teta rocka niba ujyumubona
  • ddd6 years ago
    Ngo baryohewe n'uburyohe bw'urukundo?muge muvuga ibintu mu mazina yabyo, bari gusambana cg bari gusomana naho gukundana byo simbihamya kuko imbuto zabyo ntazo
  • ISMAIL6 years ago
    POLE sana mr EDSHA! bibaho nange byambayeho, ariko niba koko atariwowe upostinga such photos,uyu muntu akurikiranwe
  • captain camarae6 years ago
    kuba umustari ariko sha baravuna mana weeeeeeeeeee , ejo bundi bazaba batwigambaho ukuntu baba babikoze babisha, ibi nabigira nka bimwe bya jay c na ....... cg .......
  • Jimmy Nicky Ba Bros6 years ago
    Marina ikomereze wikorere ingoma mureke yivugire ntibizakubuza guterimbere mwirengagize Kandi I love you kbs tukurinyuma kuko uraturyoherez go ahead Papa gusa uzadusure Mukamira, Nyabihu





Inyarwanda BACKGROUND