RFL
Kigali

HUYE: Mani Martin yakoze ku mitima abakunzi be muri ‘Afro Album Tour’ -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/10/2017 10:37
0

Muri iyi minsi Mani Martin yatangiye ibitaramo byo kumurika Album ye nshya yise ‘Afro’ ibitaramo bizazenguruka ibice binyuranye by’igihugu bigasorezwa i Kigali mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel. Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake kubera ukuntu aririmba Live yakomereje ibitaramo i Huye.



Iki gitaramo Mani Martin yakoreye i Huye cyabereye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye,kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017. Ni  kimwe mu bitaramo byitabiriwe maze nawe nkuko byari byitezwe ashimisha abakunzi be mu muziki wa Live. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo n’iza cyera yahereyeho muri muzika ari nako aririmba iziri kuri Album ye nshya.

Amasaha abiri ari ku rubyiniro Mani Martin yataramiye abari bitabiriye igitaramo cye aho yafashijwe n’abahanzi bari mu itsinda rya ‘Yemba Voice’. Nyuma yo gusoza iki gitaramo cy’i Huye Mani Martin arerekeza i Musanze kuri uyu wa Gatandatu Tariki 14 Ukwakira 2017 aho ava agakurikizaho mu karere ka i Rusizi ari naho ku ivuko tariki 21 Ukwakira 2017, nyuma y'aha hose azasoreze i Kigali tariki 4 Ugushyingo 2017.

REBA AMAFOTO:

yemba voiceyemba voiceyemba voiceyemba voiceYemba Voice bacurangirwaga nabanyeshuri bo ku Nyundo bashimishije abafanamani martinmani martinmani martinmani martinmani martinMani Martin yashimishije abakunzi bemani martinmani martinmani martinmani martinmani martinmani martinmani martinmani martinmani martinUyu mwana yishimiye Mani Martin bikomeye amusangamani martinmani martinMTN niyo muterankunga mukuru w'ibi bitaramo

REBA HANO AGACE GATO KUKO MANI MARTIN YITWAYE I HUYE


AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND