RFL
Kigali

RUBAVU:Igiterane Gisenyi Miracle Festival cyatangiranye ubwitabire n’ibitangaza, abahanzi barishimirwa cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/10/2017 11:00
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 ni bwo igiterane ‘Gisenyi Miracle Festival’ cyatangiye, gitangirana ubwitabire bw’abantu benshi cyane bari bahurujwe no kumva amagambo y’Imana ndetse no kubona ibitangaza ku buzima bwabo na cyane ko iki giterane cyiswe icy'ibitagaza..



Iki giterane ‘Gisenyi Miracle Festival ’cyateguriwe umuvugabutumwa Jennifer Wilde wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kiri kubera mu Mujyi wa Rubavu ku Kibuga cya ADEPR Gacuba ya Kabiri. Ni igiterane cyateguwe n'umuryango Baho Global Mission ufatanije n’ubumwe bw’amatorero ya Rubavu. Iki giterane cyabanjirije ibiterane bizaba umwaka utaha wa 2018 bizabera muri Afrika yose, bikaba byariswe ‘One-God,One-day,One Africa-Celebration (1gda.org) Ishusho y'u Rwanda izagaragarira muri iki giterane cy'i Rubavu, ni yo izifashishwa mu gutegura ibyo biterane bizabera muri Afrika yose.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane Gisenyi Miracle Festival kiri kubera mu Mujyi wa Rubavu, hari abantu ibihumbi byinshi basangijwe ijambo ry’Imana n’umukozi w’Imana Ev Jennifer Wilde ndetse bataramirwa n’abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel barimo Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Pastor Mugabo Venuste, Aime Uwimana, Kanuma Damascene, Guy Badibanga n’umuhanzi witwa Christopher waturutse muri Tanzania.

Aba bahanzi bose bishimiwe mu buryo bukomeye, biba akarusho kuri Theo Bosebabireba wabaririmbiye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka yashize, abantu bakaryoherwa cyane kugeza aho banamusaba indirimbo agomba kubaririmba ako kanya ndetse n’izindi agomba kubaririmbira ku munsi wa kabiri w’igiterane ni ukuvuga kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017. Abandi bahanzi bategerejwe muri iki giterane cy’iminsi itatu dore ko kizasozwa ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017, ni Gaby Kamanzi, Stella Manishimwe, Israel Mbonyi na Christine Shusho umwe mu bakunzwe cyane mu karere.

Ev Jennifer Wilde

Abitabiriye iki giterane bishimiye cyane ubuhamya bwa Ev Jennifer Wilde wateguriwe iki giterane, uyu akaba yarahoze ari icyamamare ku isi muri sinema, ariko nyuma akaza kwiyegurira Imana, akiyemeza kuyikorera n’ibye byose, ubu akaba azenguruka isi yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Muri iki giterane, habereye ibitangaza bitandukanye, bamwe batanga ubuhamya ko bakize indwara bari bamaranye igihe zirimo ubumuga bwo kutumva, ubumuga bw’ingingo n’izindi. Habayeho na Tombola, bamwe basekerwa n’amahirwe batahana bimwe mu byari muri iyi tombola birimo; Igare, Televiziyo ya rutura, Telefone n’ibindi.

Iyi tombola irakomeza no kuri uyu wa Gatandatu by’akarusho ku Cyumweru ku munsi wa nyuma, hazatangwa na moto ku munyamahirwe uzayegukana. Abantu bose bitabira igiterane, baba bemerewe gutombola, uwinjira wese ahabwa itike y’ubuntu imuhesha amahirwe. Rev Baho Isaie Uwihirwe umuhuzabikorwa w’iki giterane, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi tombola yashyizweho nk’uburyo bwatuma haza abantu benshi, indi ntego akaba ari ukubera umugisha abanya Rubavu yaba mu buryo bw’Umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri. Ati:

Ni uburyo butuma haza abantu benshi kandi abantu twifuza guha ubutumwa, Bibiliya iravuga ngo kwizera kuzanwa no kumva ijambo ry'Imana, kugira ngo umuntu ahinduke bisaba ko yumva ,rero ntiyakumva ataje. Ni yo mpamvu harimo tombola.Si ubucuruzi ahubwo ni ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bw'abantu mu mwuka no mu buzima busanzwe. Nta kindi gisabwa ni ukuhagera gusa bakaguha ticket y'Ubuntu gusa, ukaba ugiye mu banyamahirwe bashobora kwegukana, Radio, Telephone, igare, television ndetse na Moto. Urumva rero ko ari amahirwe n'umugisha uzasigara mu Karere ka Rubavu n'ahandi byiyongera kuri mutuelle de Sante tuzaha abantu barenga 500. 

Kuki iki giterane cyiswe icy'ibitangaza? Ni ibihe bitangaza bizahabera?

Iki giterane kiri kubera i Rubavu cyiswe icy'ibitangaza (Gisenyi Miracle Festival). Inyarwanda.com twabajije abagiteguye impamvu bacyise icy'ibitangaza, Rev Baho Isaie adusubiza muri aya magambo: "Igitangaza cya mbere ni uko benshi bananiranye bahinduka bakava mu byaha (ibiyobyabwenge, ubusinzi,uburaya...) bakihana ndetse hari kubaho no gusengera abarwayi n'ibindi bibazo bitandukanye kandi Uwiteka ashobora byose. Azihesha icyubahiro.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA MBERE

Gisenyi Miracle Festival

Indege yazanye Ev Jennifer Wilde

Jennifer Wilde

Ubwo indege yari igeze i Rubavu

Jennifer Wilde

Jennifer Wilde ava mu ndege

Jennifer Wilde

Theo Bosebabireba ari mu bakiriye Jennifer Wilde i Rubavu

Jennifer Wilde

Jennifer Wilde yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda

Jennifer Wilde

Igiterane cyatangijwe n'akarasisi bazenguruka inshuro 7

Jennifer WildeJennifer WildeJennifer WildeJennifer WildeJennifer Wilde

Kanuma Damascene i Rubavu

Gisenyi Miracle Festival

Bamwe mu baririmbyi baririmbye mu giterane Gisenyi Miracle Festival

Gisenyi Miracle Festival

Bamwe mu bapasiteri bitabiriye iki giterane

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Hari abantu benshi cyane

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Guy Badibanga yaririmbye muri iki giterane

Gisenyi Miracle Festival

Aime Uwimana na we yaririmbye muri iki giterane

Jennifer Wilde

Ev Jennifer Wilde asuhuza abantu bitabiriye iki giterane

Jennifer WildeJennifer WildeJennifer Wilde

Ev Jennifer Wilde mu giterane Gisenyi Miracle Festival

Jennifer WildeJennifer WildeJennifer Wilde

Benshi batahanye ibitangaza

Jennifer WildeJennifer WildeJennifer WildeGisenyi Miracle Festival

Theo Bosebabireba yishimiwe cyane

Jennifer WildeJennifer Wilde

Theo Bosebabireba yapfukamye hasi aha Imana icyubahiro

Tom Rwagasana

Umuhanzi Christophe wo muri Tanzania

Jennifer WildeGisenyi Miracle Festival

Liliane Kabaganza

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Yitabiriye igiterane aje gusenga bisanzwe, asekerwa n'amahirwe atombola igare

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange6 years ago
    Wowww... Mbega byiza!GBU all





Inyarwanda BACKGROUND