Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC avuga ko ikipe ya Mukura Voctory Sport yabanje kumugora cyane mu gice cya mbere. Gusa ngo gufata umwanya agasoma umukino neza byamuhaye ishusho yo kumenya uko yasimbuza binatanga umusaruro w’ibitego 2-1.
Songa Isaie (62’) ni we wafunguye amazamu mbere yuko Mico Justin atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 72’. Igitego cy’impozamarira cya Mukura Victory Sport cyatsinzwe na Nshimiyimana David ku munota wa 79’.
Aganira n’abanyamakuru, Seninga yavuze ko ubwo yabonaga Mukura isa naho ishaka kumutsinda igitego yafashe umwanya asoma umukino ahita asimbuza abantu babiri mu buryo bukurikiranye bityo aratsinda.
“Mukura ni ikipe ntarinzi neza ntitwari tuzi uburyo kuko yariyubatse. Ifite umutoza mushya kandi mwiza uzi icyo gukora n’abakinnyi beza batandukanye. Byatugoye mu gice cya mbere kugira ngo tube twabasha gusoma umukino. Ariko nyuma yaho twafashe umwanya turawukurikirana neza mwabonye ko mu gice cya kabiri twasimbuje mu buryo bw’amayeri kugira ngo dutsinde uyu mukino”. Seninga Innocent
KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO SENINGA YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU
Mu gusimbuza, Usabimana Olivier yahaye umwanya Biramahire Abeddy mu gihe Manishimwe Yves yasimbuwe na Mwizerwa Amin watanze imipira ibiri yabyaye ibitego. Ngendahimana Eric yasimbuye Mico Justin. Ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, Haringingo Francis yakuyemo Hakizimana Kevin amusimbuza Kwizera Tresor, Samba Cedric aha umwanya Habihirwe Arstide naho Bukuru Christophe aha umwanya Nkomezi Alexis baguze muri AS Kigali.
Seninga avuga ko kandi amanota atatu yakuye kuri Mukura Victory Sport ari intsinzi ishimishije haba kuri we nk’umutoza, abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Police FC. “Navuga ko ni intsinzi kuri njyewe yo kwishimira cyane. Atari nanjye gusa n’abakinnyi ndabona bishimye n’abayobozi muri rusange barishimye kuri aya manota atatu. Umukino wa mbere ntitwabashije kuwutsinda, uwa kabiri tubijemo neza nubwo byabanje kutugora”. Seninga
Bitewe n’uburyo Mukura Victory Sport yari iri hejuru mu gice cya mbere, iyi kipe yambara umuhondo n’umukara yarangije iminota 45’ imaze gutera koruneri imwe (1) mu gihe Police FC itari ifite n’imwe ahubwo yari imaze gukora amakosa atandatu (6) yatumye Mukura itera imipira itandatu (6) iteretse.
Muri iyo minota Mukura yakoze amakosa atanu (5) yatumye Police FC itera iyo mipira iteretse. Muri aya makosa Police FC yakoze mu gice cya mbere ni ho haturutse ikarita y’umuhondo yahawe Nizeyimana Mirafa ku munota wa 43’ azira gutega Rachid Mutebi. Muri uyu mukino kandi ni bwo Songa Isaie yabonye ikarita y’umuhondo.
Umuntu agereranyije n’abakinnyi Seninga Innocent yitabaje ku mukino yatsinzwemo na Etincelles FC, yari yakoze impinduka nyinshi ahanini zatewe no kuba abakinnyi yari asanzwe akoresha bari bafite ibibazo by’imvune. Nsengiyumva Moustapha na Iradukunda Jean Bertrand ntibari i Huye kubera ibibazo bito bafite.
Mu bakinnyi 18 Seninga yari afite ku mukino wa Mukura, yaje kugIra ikibazo cya Mushimiyimana Mohammed waje gutsikira akagira ikibazo hafi y’ivi bityo ava mu mubare w’abakinnyi bari gukina kuko yari muri 11 aza kumusiba ashyiramo Nzabanita David nawe utitwaye nabi.
Ibura rya Iradukunda Jean Bertrand ryatanze amahirwe kuri Manishimwe Yves wakinaga aca ku ruhande rw’iburyo ari nako Usabimana Olivier aca ibumoso ahasanzwe haca Nsengiyumva Moustapha. Ibura rya Munezero Fiston ryatanze umwanya kuri Habimana Hussein wafatanyije na Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi bityo inyuma ahana iburyo haca Ishimwe Issa Zappy mu mwanya wa Mpozembizi Mohammed ufite ikibazo mu itako.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK, 1), Zagabe Jean Claude (C-15), Manirareba Ambroise 6, David Nshimiyimana 16, Iragire Saidi 3, Bukuru Christophe 14, Ndayegamiye Abou 17, Duhayindavyi Gael 8, Hakizimana Kevin 9, Mutebi Rachid 10 na Samba Cedric 2.
Police FC XI: Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6-C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Manishimwe Yves 22, Usabimana Olivier 19, Mico Justin 8 na Songa Isaie 9.
Amakipe yombi asohoka mu rwambariro
Mico Justin yari agiye gukina umukino we wa mbere
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga
11 ba Police FC babanje mu kibuga cya sitade Huye
Abasifuzi n'abakapiteni
Ndikumana Patrick wakiniye Amavubi U20 ubu ni umukinnyi wa Mukura VS
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC yari yabanjemo Nzarora Marcel
Myugariro Muhinda Bryan (ibumoso) n'umunyezamu Bwanakweli Emmanuel (Iburyo)
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC
Eric Ngendahimana (ibumoso) na Mushimiyimana Mohammed (iburyo)
Ndayegamiye Abou 17 wa Mukura Victory Sport agorana na Mico Justin
Ikipe y'abato ba Mukura Victory Sport
Nzabanita David anigwa
Usabimana Olivier agorana na Zagabe Jean Claude kapiteni wa Mukura Victory Sport
Zagabe Jean Claude kapiteni wa Mukura Victory Sport yahuye n'akazi katoroshye
Iragire Saidi mu kirere ashaka umupira
Ndayishimiye Celestin acenga ikipe yahoze akinira
Manishimwe Yves 22 imbere ya Manirareba Ambroise (6)
Abakinnyi ba Police FC bahabwa amabwiriza
Nkomezi Alex yabanje hanze ajya mu kibuga asimbura Bukura Christophe mu gice cya kabiri
Nkomezi Alexis hagati mu kibuga ha Mukura VS
Nizeyimana Mirafa ashaka inzira hagati y'abakinnyi ba Mukura VS
Usabimana Olivier yaje kugira ikibazo ava mu kibuga asimbuwe na Biramahire Abeddy
Haringingo Francis umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport
Mushimiyimana Mohammed yari muri 11 avamo nyuma y'imvune yagize
Eric Ngendahimana (ubanza ibumoso) yaje kujya mu kibuga asimbura Mico Justin
Abayobozi mu nzego zitandukanye za polisi y'igihugu
Abafana ba Mukura VS bari bagerageje kuza
Muvandimwe JMV ntiyakinnye kuko Ndayishimiye Celestin basangiye umwanya yari ahagaze neza
Niyintuze Jean Paul ushinzwe tekinike muri Police FC aganira na Muhinda Bryan
Songa Isaie yafunguye amazamu ku munota wa 62'
Manirareba Ambroise (6) ukina inyuma ahagana ibumoso muri Mukura Victory Sport amaze kurya ibitego 2
Biramahire Abeddy ashaka igitego
Biramahire Abeddy
Ni umukino baje kongeraho iminota itandatu (6')
Intsinzi iraryoha
Mico Justin yishimira igitego
Mbere yuko batera coup franc
Hakizimana Louis wari uyoboye umukino yihanije Muvandimwe JMV kuko ngo yishyushyaga akandagira mu murongo w'ikibuga
Manirareba Ambroise (6) yugarira uruhande rwe rw'ibumoso acunze Songa Isaie (9)
Abafana ba Mukura VS bari bumiwe
Umusifuzi yerekana ko habayeho kurarira
Nzabanita David azamukana umupira
Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura Victory Sports bakuye muri FC Musanze ubwo yari amaze kurya ibitego 2
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Songa Isaie yishimira igitego yatsinze
Ubwo Mwizerwa Amin yinjiraga mu kibuga
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC yishimira intsinzi
Uko amakipe akurikirana
Imikino iteganyijwe:
Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017
-FC Marines vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)
-Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi, 15h30’)
-AS Kigali vs Miroplast (Stade de Kigali, 15h30’)
-Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, 15h30’)
-Amagaju FC vs Kirehe FC (Nyagisenyi, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017
-Rayon Sports vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30’)
-FC Musanze vs Bugesera FC (Ubworoherane, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO