RFL
Kigali

BIRAVUGWA: King James yagiye muri Amerika gusura umukobwa bakundana ndetse bitegura kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/10/2017 9:25
3


Muri iyi minsi umuhanzi King James ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha agenda yatangazaga ko agiye mu rugendo rw’akazi ndetse no gufata amashusho y’indirimbo ze zinyuranye. Icyakora magingo aya amakuru ahari ni uko uyu muhanzi yaba yaragiye muri Amerika gusura umukunzi we ndetse bitegura no kurushinga.



King James kuri ubu uri muri Amerika hari ifoto ye yamaze kugera hanze ari kumwe n’inkumi tutabashije kumenya neza iyo ariyo gusa umwe mu nshuti ze za hafi agahimiriza umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iyi nkumi itagaragara neza ku ifoto koko ari umukunzi wa King James uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye gusura ndetse aha bakaba bagomba kuhanogereza imishinga myinshi irimo n’iyubukwe.king JamesUbwo yarari kuri Radiyo Ijwi rya Amerika King James yatangaje ko Album ye nshya 'Meze Neza' ariyo izasobanura byinshi ku rukundo rwe

Mu minsi ishize ubwo King James yarari kuri radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko indirimbo ziri kuri Album ye nshya zizasobanura byinshi ku rukundo rwe. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu mukunzi wa King James tutabashije kumenya neza amakuru ye arambuye yanamukoreye indirimbo iri kuri iyi Album indirimbo yise ‘Uri Mwiza’.

Tukimara kumenya aya makuru twifuje kuvugana na nyiri ubwite ngo agire ibyo adutangariza icyakora ntibyadukundira kuko telefone akoresha muri Amerika itacagamo ndetse no kugira ngo uyu muhanzi agusubize ku mbuga nkoranyambaga bikaba bitoroshye cyane ko adakunda kuzikoresha n’ubusanzwe.king JamesUyu niwe mukobwa bivugwa ko King James yagiye kureba muri Amerika ndetse ngo bamaze igihe bari mu rukundo

Biravugwa ko King James ashobora kugaruka mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2017 aho azava muri Amerika aza mu Rwanda akazazana indirimbo nyinshi azaba amaze gufatira amashusho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  

UMVA HANO INDIRIMBO 'NYUMA YAWE' KING JAMES AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yvonne6 years ago
    King James we ndagukunda cyane urumuntu wumugabo, umaze kwiyubakira inzu yumutamenwa ureke abo bandi bakunda amafranga bataruhiye. Wowe rwose urukundo rwawe nurwukuri
  • 6 years ago
    yabahamaije ngaho se nimutubeshye uwariwe yaberetse umusatsi gusa yari azi ibya ba pararazi
  • fatuma6 years ago
    Erega abakobwa bo murwanda abahanzi ntibakibareba basigaye bishakira abo muri diaspola kubera ko bafite cash abakobwa bo mur'Afrika mwihangane





Inyarwanda BACKGROUND